Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > APR FC itsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane

APR FC itsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane

APR FC yakinnye neza itsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Shampiyona ya Rwanda Premier League, wabereye kuri Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024.

Mu gice cya mbere ku munota wa 39, Mahamadou Lamine Bah yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC, nyuma y’imbaraga nyinshi z’ikipe mu gushaka igitego kuva umukino watangira. Nubwo Bugesera FC yagerageje kwishyura, APR FC yagaragaje ko yihagazeho, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yongeye gukaza umuvuduko. Umutoza Darco Novic yakoze impinduka zitandukanye, zirimo kwinjiza abakinnyi bashya nka Thadeo Lwanga na Tuyisenge Arsene. Ku munota wa 79, Tuyisenge Arsene yateye penaliti yinjijwe neza na Ramadhan Niyibizi, bihita biba igitego cya kabiri. Izi mpinduka zatumye APR FC irushaho gukomera, inakomeza kubuza Bugesera FC uburyo bwo kwishyura.

APR FC yasoje umukino yegukanye amanota atatu, ikaba izongera gukina na AS Kigali kuwa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.

imyitozo yabanjirije umukino ku ruhande rwa apr
abakinnyi bishimira insinzi

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *