APR FC izacakirana na Power Dynamos yo muri Zambia k’umunsi w’igitinyiro

Ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo ikipe ya APR FC yatangaje ko izakina umukino wa Gicuti n’ikipe ya Dynamos yo Muri Zambia,ku munsi w’igitinyiro uteganyijwe kuba tariki ya 17 Kanama 2025.

Nyuma y’uko APR FC byagiye bivugwa ko izakina n’amakipe agiye atandukanye imikino ya Gicuti ariko ntitangaze aya makuru kuburyo bweruye, kuri ubungubu iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yagize iti” Ku ya 17 Kanama 2025, tuzakira Power Dynamos FC ku Munsi w’Igitinyiro.”

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikono mikino ya CAF Champion League, uyu mukino uzaba ari umukino wa mbere mpuzamahanga wa gicuti, nyuma y’uko hari haragiye amakuru avuga ko tariki ya 2Kanama izakina na Simba ariko ayo makuri ntabwo byakunze ko uwo mukino uba, APR FC kandi k’umunsi w’ejo sacyenda n’igice izakina umkino wa gicuti na Police FC kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi kipe kandi yamaze kubwira abakunzi bayo ko amatike yamaze kujyera muri System batangira kugura amatike ubundi bakazzuza sitade Amahoro.

APR FC imaze gukina imikino ine ya gicuti aho yanganyije na Gorilla inshuro ebyiri zose, umukino ubanza ibitego 2-2, umukino wo kwishyura 1-1, iyi kipe kandi yatsinze Gasogi United Ibitego 4-1, ndetse yatsinze Intare ibitego 4-0.

Iyi kipe izakina na APR FC yitwa Power Dynamos niyo yegukanye igikombe cya shampiyona akaba ari nayo izahagararira Zambia muri CAF Champion League.

APR FC izakina umukino wa gicuti na Power Dynamos izahagararira Zambia muri CAF Champion League

Power Dynamos yegukanye ibikombe 2 bya shampiyona ya Zambia mu myaka itatu ishize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends