Kuri uyu wa gatatu guhera ku isaha ya sasita zuzuye za hano mu Rwanda biraba ari sasaba za Dar es Salaam muri Tanzania ikipe ya APR FC iratangira imikino ya CECAFA Kagame Cup ikina n’ikipe ya Bumamuru yo mu gihugu cy’Uburundi.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu iheruka gutsindirwa k’umukino wanyuma wa CECAFA Mu mwaka ushize ubwo rino rushanywa ryaberaga muri Zanzibar, yatsinzwe na Red Arrows yo muri zambia kuri penalite, uyu mwaka niyo ihabwa amahirwe yo kuryegukana ugereranyije n’andi makipe yaryitabiriye. uyu mukino urabera ku kibuga cya KMC n’ubundi muri Tanzania
APR FC ihereye mu itsinda B aho iri kumwe na Bumamuru y’Iburundi, KMC YO MURI Tanzania ndetse na Murandege yo muri zanzibar.


