APR FC na Rayon Sport ntago zizakirira imikino y’ijonjora rya mbere ry’imikino ny’Africa muri Sitade Amahoro kubera shampiyona y’Isi y’amagare igiye kubera mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sport na APR FC zizahagarira u Rwanda mu mikino y’Africa ya CAF Champion League ndetse CAF Confederation Cup zigomba kuzakirira mur Kigali Pele Stadium kubera shampiyona y’Isi y’amagare igiye kubera mu Rwanda.

Guhera tariki 21 Nzeri 2025 kugeza kuri tariki ya 28 Nzeri 2025 mu Rwanda hazaba hari kubera shampiyona y’Isi yo gusiganywa kumagare izaba ibere k’umugabane wa Africa bwa mbere mu mateka birumvika ninabwo bwa mbere izaba ibere mu Rwanda, kubera iyo mpamvu byamaze gutangazwa ko guhera tari ya 15 Nzeri kujyeza tariki ya 28 Nzeri 2025 Sitade Amahoro izaba ifunze itemerewe gukoreshwa mu rwego rwo gutegura iyo mikino ndetse no kujyira ngo isiganywa rizagende neza.

Kubera iyo mpamvu Ikipe ya APR FC izagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champion League, igomba kuzakira ikipe ya Pyramid mu ijonjora rya mbere tariki ya 28 Nzeri 2025 bivuze ko sitade Amahoro izaba igifunze ibyo baytumye APR FC igomba kuzakira Pyramid kuri Kigali Pele Stadium.

Ikipe ya Rayon Sport nayo izagararira u Rwanda mu mikino ny’Africa ya CAF Confederation CUP aho igomba kuzakira ikipe ya Singida Black Starts yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere tari ya 21 Nzeri 2025 nayo igomba kuzakiri Singida kuri Kigali Pele Stadium.

Aya makipe yombi agize igihombo gikomeye by’umwihariko ikipe ya Rayon Sport iba yiteze abafana benshi binayifasha kwinjiza amafaranga, kubera ko bose bagomba kuzakirira imikino yabo kuri Kigali Pele Stadium ijyamo abafana ibihumbi 10 gusa.

APR FC na Rayon Sport zizakirira imikino ya Ny’Africa kuri Kigali Pele Stadium

APR FC na Rayon Sport ntago zizakirira imikino yabo y’ijonjora rya mbere ry’imikino ny’Africa muri Sitade Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends