Ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri mu myiteguro ikomeye y’umukino uzabahuza uteganyijwe ku Cyumweru tariki 09/03/2025 kuri Stade Amahoro, aho bazahurira mu mukino ukomeye wa Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino w’umunsi wa 20, kandi amakipe yombi afite intego imwe: gutsinda kugira ngo yegukane amanota atatu kuko aya namwe mu amanota y’ingenzi kuri buri ruhande.
Perezida wa Rayon Sports yagize ati: “Kudatsinda APR FC cyaba igihombo inshuro ebyiri”
Nyuma yo gusezerera Gorilla FC mu Gikombe cy’Amahoro, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yagaragaje ko gutsinda APR FC ari ingenzi cyane kurusha ibindi byose. Yagize ati:
“Kudatsinda cyaba ari igihombo kuri twe inshuro ebyiri, nshingiye ku buryo nizeye abakinnyi banjye.”
Uyu muyobozi yavuze ko nk’ibisanzwe Rayon Sports yageneye abakinnyi bayo agahimbazamusyi kadasanzwe nubwo atatangaje umubare, kandi ko igikorwa cyo kugena ibihembo byihariye kigikomeje kubakinnyi baba bitwaye neza mu mukino. Ibi bigaragaza ko uyu mukino awufata nk’uw’agaciro gakomeye ku ikipe ye.
Ku rundi ruhande, umukinnyi wa APR FC, Niyibizi Ramadhan, nawe yemeje ko gutsinda Rayon Sports ari ingenzi kuri bo. Yagize ati:
“Cyaba ari igihombo gikomeye kuri twe kudatsinda Rayon Sports. Utugereranyije turi hejuru yabo.”
Ibi bigaragaza ko buri kipe ifite inyota yo kwitwara neza, kuko nta n’umwe wifuza kugwa muri uyu mukino ukomeye kubera ko umukino ubanza aya makipe yombi yanganyirije muri Stade Amahoro ubusa kubusa ari nawo mukino wambere bari bahakiniye bivuze ngo uyu uza ari umukino wa Kabiri bakiniyemo kuva Stade Amahoro ivuruwe,buri wese ashaka kwandika amateka ko ariwe watsindiye undi bwa mbere muri stade Amahoro ivuguruye.
Uyu mukino nturimo gusa gushyigikirwa n’abayobozi b’amakipe, ahubwo na ba kapiteni b’amakipe yombi bamaze gutanga imihigo yabo. Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yemeje ko ikipe yabo ifite intego imwe rukumbi ariyo gutsinda uyu mukino kugira ngo bagaruke ku mwanya wa mbere. Yagize ati:
“Ntabwo turi ku mwanya wa mbere, ariko ku mukino wo ku Cyumweru tugomba kurara ku mwanya wa mbere.”
Ibi byashimangiwe na Muhire Kevin, kapiteni wa Rayon Sports, wahise amusubiza ko ibyo avuga ari inzozi zitazaba impamo uko byagenda kose.
“Icyiza gihari ni uko umwanya wa mbere bamaze kuwuraraho gusa reka dutegereze ku Cyumweru. Ibyo arimo ararota kuko ntabwo bizagerwaho.”
Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42, ikaba irusha APR FC amanota abiri gusa. Ibi bivuze ko uyu mukino ari ingenzi cyane, kuko APR FC iramutse itsinze yahita iyobora urutonde rwa shampiyona. Rayon Sports nayo irashaka gutsinda kugira ngo irusheho gukomeza kwicara neza ku mwanya wa mbere.
Uyu mukino uzaba ari ishiraniro cyane, kuko amakipe yombi ahatanira igikombe cya shampiyona. Rayon Sports irashaka gutsinda ngo yongere ikomeze kuyobora, naho APR FC igashaka gutsinda kugira ngo igaruke ku mwanya wa mbere. Buri ruhande rufite icyizere, kandi abafana bategereje kureba ikipe izegukana amanota atatu kuri iki Cyumweru.
Abasifuzi bazayobora uno mukino nabob amaze kumenyekana ,Umusifuzi Mpuzamahanga wo Hagati, Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’, abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe na bo ni mpuzamahanga aho umwungiriza wa mbere azaba ari Karangwa Justin naho Mugabo Eric ari umwungiriza wa kabiri.
Umusifuzi wa Kane ni Ngabonziza Jean Paul mu gihe Komiseri w’Umukino ari Munyanziza Gervais naho Sekamana Abdoulkharim azaba ashinzwe kureba imyitwarire y’abasifuzi.

imyiteguro irarimabanyije hagati ya Rayon na APR FC yo kwitegura umukino uzabahuza kuri icyi cyumweru

Perezida wa Rayon Sport yavuze ko gutsindwa na APR FC byari uguhomba kabiri

Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’ niwe uzayobora umukino wa APR FC na Rayon

Kapiteni wa APR FC Niyomugabo cloude yavuze ko biteguye gutsinda Rayon sport uko byagenda kose

Kapiteni wa Rayon Sport Muhire Kevin yavuze ko gutsindwa na APR FC byaba ari inzozi