nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano m’u Rwanda umukino uzahuza Ikipe ya APR FC na Rayon Sport uzaba tariki ya 02/08/2025 ubere kuri sitade Amahoro i Remera.
Ikipe ya APR FC umwaka ushize w’imikino niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro byose yabyegukanye ihigitse mucyeba wayo Rayon Sport dore ko yayitsinze k’umukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro ibitego 2-0, yarangiza ikanayitwara igikombe cya shampiyona maze ikaba iyakabiri, kubera ko APR FC ariyo yatwaye ibikombe byombi kandi Rayon Sport ikaba ariyo yabaye iya kabiri muri shampiyona kandi akaba ari nayo yatsindiwe k’umukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro niyo igomba kuzahura na APR FC kuri SUPER CUP nkuko amategeko abiteganya.
APR FC imaze gusinyisha abakinyi bagera kuri batanu kugeza ubungu ndetse igishakisha n’abandi bagomba kuza gufasha iyi kipe y’ingabo z’igihugu, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko iyi kipe isigaje kugura abanyamahanga babiri gusa biyongera kuri Ronald Ssekiganda wasinye muri Mutarama. Abo ni rutahizamu w’imbere n’undi mukinnyi umukina inyuma ahazwi nko ku 10.
Muri Rayon Sport ho kugeza ubungubu bamaze gusinyisha umukinyi umwe gusa Prince Musoni imukukuye m’uburundi kugeza kuri ubungu usibye abasaza ba Rayon Sport bagiye bitanga bashaka kuzagura abakinnyi bazafasha ino kipe umwaka utaha bisa n’aho nyuma y’uko babuze igikombe na cyimw e bacice intege bikabaviramo no gutakaza kapiteni wabo Muhire Kevini wagiye gukina muri Sudani y’Epfo.

APR FC na Rayon Sports zizakina umukino w’igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda (FERWAFA Super Cup ) tariki 02/08/2025

