APR FC yabonye itsinzi ya kabiri muri CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-0.

Ikipe ya APR FC yabonye itsi ya kabiri yikurikiranya muri CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo gutsinda Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-0.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025 ikipe ya APR FC ihagariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 yakinye umukino wa kabiri mu itsinda B ihereyemo, aho n’ubundi yonjyeye kwitwara neza itsinda umukino wa kabiri aho yasindaga ikipe ya Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-0.

N’umukino watangiye ku isaha ya sacyenda zaho mu Rwanda wabereye Major General Isamuhyo Stadium, n’umukino wa watangiye wihuta cyane hagati y’impande zombi wabonaga ko buri kipe ishaka kubona igitego hakiri kare, ikipe ya Mlandege yihagazeho cyane nayo igerageza kwataka ari yagerageza gutera mu izamu bikanaga imipira ikanyura hanze y’izamu, u munota wa 30, ikipe y’Ingabo z’igihugu yafunguye amazamu ku mupira Hakim Kiwanuka yahaye Memel Dao nawe arekura ishoti riruhukira mu nshundura. 

Ikipe ya APR FC yakomeje kwataka cyane ku munota wa 45 ibona penariti ku mupira Byiringiro Gilbert yahaye William Togui ari mu rubuga rw’amahina,  myugariro akumukoreraho ikosa amukurura. Yahise iterwa n’uyu rutahizamu gusa umunyezamu wa Mlandege FC, Hamadi Ubwa Baro ayikuramo.

Nyuma yo guhusha Penalite Mlandege nayo yagerageje kureba uko yakwishyura igitego ariko bamyugariro ba APR FC bakomeza kwitwara neza.

Mu gice cya kabiri kigitangira k’umunota wa 48 yahise ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na William Togui ku mupira yahawe na Hakim Kiwanuka, nyuma yo kubona igitego cya kabiri byashobkaga ko ishobora no kubona igitego cya gatatu ariko abasore barimo Mamel Dao bagenda bahusha ibitego.

Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb yaje gukora impinduka mu kibuga akuramo Hakim KiwanukaMemel Dao, Iradukunda Pacifique na William Togui, hajyamo Iraguha Hadji, Niyibizi Ramadhan, Alliou Souane na Mamadou Lamine Bah. 

byaje kurangira APR FC ibonye amanota atatu aho yahise igira amanota 6/6, aho izagaruka mu kibuga ikina umukino wa gatatu k’umunsi wo ku wa mbere ikina KMC yo muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends