APR FC yakoze imyitozo yanyuma yitegura umukino uzayihuza na KMC wo guhatanira umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya APR FC yakoze imyitozo yanyuma yitegura umukino uzayihuza na KMC k’umunsi w’ejo wo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanywa rya CECAFA Kagame Cup 2025.

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 202 ikomeje kubera muri Tanzania iheruka gusezererwa n’ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani iyitsinze ibitego 3-1, kuri uyu mugoroba wo kuri icyi cy’umweru yakoze imyitozo yanyuma y’itegura umukino bafitanye n’ikipe ya KMC nayo yasezerewe muri 1/2 na Singida Big Stars iyitsinze ibitego 2-0.

K’umunsi ‘w’ejo ku wa mbere tariki ya 25 Nzeri 2025 nibwo hazakinywa umwanya wa gatatu guhera ku isaha ya 12:00am zuzuye zahano mu Rwanda n’umukino uzahuza ikipe ya APR FC ndetse na KMC n’ubundi zose ziheruka gusezererwa muri 1/2, aya makipe yombi n’ubundi yarari mu itinda rimwe dore ko n’umukino wabahuje bawunganyijemo igitego 1-1.

APR FC igomba kuzakina uno mukino igahita yerekeza i Kigali kwitegura umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champion League uzaba tariki ya 1 Werurwe 2025 izakinamo na Pyramid yo mu Misiri.

Umukino wanyuma wa CECAFA Kagame Cup uzaba k’umunsi w’ejo ku isaha ya 15:00pm uzahuza ikipe ya Al Hilal na Singid Big Stars.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends