APR FC yamaze gusinyisha Bugingo Hakim na Iraguha Hadji ibakuye muri Rayon Sport

Nyuma y’uko hari hashize iminsi hahwihwiswa amakuru avuga ko abasore babiri bakinira Rayon Sport aribo Bugingo Hakim ukina anyuze ku ruhande rw’ibumoso ndetse na Iraguha Hadji ukina asatira anyuze k’uruhande rw’iburyo ko bazerekeza muri APR FC byarangiye amakuru abaye impamo aba basore babairi bamaze kujyera muri APR FC.

Byatangiye ubwo Bugingo Hakimu yagerezaga amazi Niyibizi amazi k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, abantu benshi bakibaza ukuntu  umukinnyi ahereza amazi abakinnyi bahanganye gusa nyuma abo bombi baje gusobanura ko impamvu yamuhaye amazi aruko basanzwe ari inshuti. Aba bombi ni bakinnyi bambere ikipe ya APR FC isinyishije muri iyi mpeshyi. Iraguha Hadji wigaragaje cyane muri Rayon Sport m’umwaka w’imikino ushize byatumye agira n’amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, yageze muri Rayon Sport muri 2022 avuye muri Rutsiro FC nyuma yo kwigaragaza, yanyuze muri Marine C ndetse na Vision FC.

Bugingo Hakimu nawe warusoje amasezerano muri Rayon Sport yageze muri Rayon Sport muri 2023 avuye muri Gsogi United yo yari yayigezemo avuye muri Muhazi United yakinaga icyo gihe mu cyiciro cya kabiri.

APR FC yaba ikuye abakinnyi beza muri mukeba bakaba bazayifasha mu mwaka w’imikino utaha doreko twabonye ko ari abasore beza cyane.

Iraguha Hadji yerekeje muri APR FC avuye Muri Rayon Sport

Bugingo Hakim yamaze kwerekeza muri APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends