APR FC yamaze kwirukana umutoza wayo Darko Nović

Amakuru agezweho kugeza ubungungu n’uko ikipe y’ingabo z’u Rwanda APR FC yamaze kwirukana umutoza wayo Darko Nović ni mu gihe yaramaze iminsi micye yegukanye igikombe cy’Amahoro kandi na shampiyona yaburaga imikino itatu gusa ngo irangire.

N’amakuru agiye hanze ku gicamutsi cyo kuri uyu wa Kabiri avuga ko umutozaza APR FC Darko Nović yamze kwerekwa umuryango ikipe igahita isigaranywa na Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC, Ngabo Albert na Bizimana Didier batoza amakipe y’abato ba APR ndetse ni bo bakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

APR FC nyuma y’uko yegukanye igikombe itsinze mucyeba Rayon Sport muri shampiyona yarushwaga inota 1 gusa na Rayon Sport mugihe haburaga imikino itatu ngo shampiyona ishyirweho akadomo, k’umunsi wa 28 izakira ikipe ya Gorilla FC  n’umukino uteganyijwe k’umutsi wejo  ku wa Gatandatu.

Darko Nović yirukanywe amaze amezi 11 atoza APR FC, yayifashije kwegukana Igikombe cy’Intwari n’icy’Amahoro mu 2025, ibindi yabashije gukora n’ukpo yafashije ikipe ya APR FC , bageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024 mu gihe basezerewe na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League itsinze APR FC igiteranyo cy’ibitego 4-2.

Nubwo umusaruro we ugeranyije n’igihe amaze ndetse n’ibikombe yitabiriye abafana bagiye bagaragaza kennshi ko imikinire yuyu mutoza idashimishije ndetse babona ko nta cyizere itanga mu gihe cyirimbere, gusa abantu benshi ntago bari biteze ko yakwirukanywa na shampiyona itararangira ngo barebe ko ibyo amasezerano ye yavugaga ko agomba kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse n’icyashampiyona,ibyo byose byari bigishobka gusa, imikinire ye ishobora itarashimishije abafana b aba APR FC akaba nacyo ubuyobozi bwagendeyeho bumwereka umuryango hakirikare shampiyona itarangira ngo bamenye niba ayegukana cyangwa atayegukana.

APR FC yamaze kwirukana umutoza wayo Darko Nović

APR FC yirukanye umutoza habura imikino itatu ngo shampiyona irangire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends