Kuri icyi cy’umweru tariki ya 20 Nyakanga 2025 kuri sitade ikirenga I Shyorongi habereye umukino wa Gicuti aho ikipe ya APR FC yanyagiye ikipe ya Gasogi United ibitego 4-1.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga; Ishimwe Pierre, Niyigena Clement,Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Ombolenga Fitina,Ngabonziza Pacifique,Riuboneka Jean Bosco,Memel Dao,Djibril Ouattara,Mugisha Gilbert na William Togui.
Kuruhande rwa Gasogi United yari yari yakoresheje abakinnyi bakiri bato baherutse kuzamurwa mu ikipe nkuru bavuye mu makipe yabato.
K’umunota wa 10 Rutahizamu William Togui yarekuye ishoti rikomeye cyane ariko umunyezamu wa Gasogi United awukuramo, ku munota wa 22 APR FC yafunguye amazamu ku kigitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku mupira yarahawe na Ombolenga Fitina, ikipe ya APR FC yakomeje kurusha Gasogi United kuburyo bushoboka maze ku munota wa 30 Ruboneka Jean Bosco atsinda igitego cya kabiri, mbere y’uko igice cya mbere kirangira APR FC yahise itsinda igitego cya Gatatu cyatsinzwe na rutahizamu William Togui nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Mugisha Gilbert, nina ko igice cya mbere cyarangiye.
Igice cya kabiri APR FC yakoze impinduka ku bakinnyi 11 bose bari babanje mu kibuga ibakuramo hajyamo abandi. Hahise hajyamo Ruhamyankiko Yvan, Byiringiro Gilbert, Bugingo Hakim, Nduwayo Alex, Alioum Souane, Dauda Yussif, Richmond Ramptey, Niyibizi Ramadhan, Mamadou Sy, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy.
Gasogi United nayo yahise ikora impinduka zigiye zitandukanye ariko yo ntago yasimbuje ikipe yose, ku munota wa 57 APR FC yabonye igitego 4 cyatsinzwe na Mamadou Sy, ikipe ya APR FC yaomeje gukina yataka ishaka ibindi bitego, gusa na gasogi United yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 71 cyatsinzwe na Niyomugabo Gedeon,umukino uza kurangira APR FC itahukanye itsinzi y’ibitego 4-1 cya Gasogi United.
APR FC irimo kwitegura Undi mukino mpuzamahanga wa Gicuti ifitanye na Simba SC yo muri Tanzania uzaba tari ya 2 Kanama 2025 muri sitade Amahoro.






