APR FC yasoje imyitozo ya nyuma yitegura Gasogi United mu mukino ukomeye

Ikipe ya APR FC yasoje imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kane, yitegura umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na Gasogi United. Uyu mukino utegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira hano mu Rwanda  uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu saa Moya z’umugoroba.

Gasogi United ni imwe mu makipe yagaragaje imbaraga mu mikino ishize, kandi ikomeje kwerekana ko ifite intego yo gutsinda APR FC. Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuliza Charles (KNC), aherutse gutangaza ko ikipe ye izihimura kuri APR FC, avuga ko itayisezereye mu gikombe cy’Amahoro ahubwo ko abasifuzi babigizemo uruhare.

Ku rundi ruhande, APR FC irimo kwitegura uyu mukino ikomeje kotswa igitutu n’abafana bayo, nyuma yo kunganya na Rayon Sports ku mukino uheruka wa shampiyona ubwo yanganya na Rayon Sport abakunzi ba APR FC bakagaragaza ko batishimiye imikinire y’umutoza bamwe bagasaba ko yanakirukanwa gusa ubuyobozi bwa APR FC bukagaragaza ko nta gahunda ihari yo guhita bamwirukana. Bamwe mu bafana bayo banagaragaje kutanyurwa n’umusaruro w’umutoza Thierry Froger, ndetse hari abavuze ko ikipe ye itakibyitwaramo neza nk’uko byari bisanzwe,ni nyuma y’uko ino kipe igerageje gukora ibishoboka byose ikagura abakinnyi bakomeye ndetse banahenze ariko umusaruro bari biteze ntibaze kuba ariwo babona.

Uyu mukino ugize akarusho kuko Gasogi United itifuza kugira ayo kongera gutsindwa na APR FC, kuko nubwo iherutse kuyitsinda mu gikombe cya Amahoro ntago yemeye ko yayisezereye ahubwo ng oni abasifuzi  gusa ngo iki nicyo gihe ngo yihimure, mu gihe APR FC nayo ikeneye amanota atatu ngo ikomeze guhatanira igikombe cya shampiyona, aho iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41, inyuma ya Rayon Sports ifite 43.

Kuba umukino ugiye gukinwa nyuma y’amagambo akomeye yatangajwe n’impande zombi, bikomeje kuwongerera ishyaka ndetse no kuwugira umwe mu mikino irebwa na benshi muri shampiyona. Ese APR FC izongera itsinde Gasogi United, cyangwa Gasogi izihimura nk’uko KNC abivuga? Ibyo byose bizamenyekana ku wa Gatanu nijoro.

APR FC abakinnyi bose bakoze imyitozo bameze neza ntanumwe ufite ikibazo cy’imvune usibye Victor Mbaoma umaze igihe waravunitse abakinnyi bariteguye gushaka amanota 3 bakareba uko bagomya guhangana na Rayon muri kuruse yo gushaka igikombe cya shampiyona yuyu mwaka,nugutegereza tukareba neza kumunsi wejo kwisaha yi samoya uko aya makipe yombi azitwara ninde uzegukana amanota 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends