Ikipe ya APR FC yihereranye ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia mu mukino wa gicuti ufungura irushanywa ry’inkera y’abahizi iyitsinda ibitego 2-0 byose mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro kuri icyi cyumweru.
Kuri icyi cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025 nibwo hatangiye irushanywa ryateguwe n’ikipe ya APR FC ryitwa inkera y’abahizi, ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Power Dynamos yo muri zambia mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro guhera ku isaha ya sacyenda zuzuye urangira ikipe ya APR FC yitwaye neza itangira neza itsinda ikipe ya Power Dynamos ibitego 2-0.
N’umukino utitabiriwe n’abafana benshi kuko n’umukino utarebwe n”abafana barenze ibihumbi 12, gusa wari umukino mwiza uryoheye ijisho warurimo guhangana gukomeye cyane hagati y’impande zombi, n’ubwo ikipe ya Power Dynamos yatsinzwe niyo yayoboye igice cya mbere kuko yariri hejuru cyane y’ikipe ya APR FC yagerageje kurema uburyo bwinshi cyane kuburyo guherekanya umupira ikipe ya Power Dynamos yarifite nka 65% naho ikipe ya APR FC yarifite nka 35%, gusa n’ubwo ikipe ya Power Dynamos yariri kurusha APR FC kuburyo bugaragara nayo ntago yigeze ibasha kureba mu izamu kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anaganya 0-0.
Mu gice cya kabiri abasore ba APR FC baje bariye amavubi ihindura ibintu k’uburyo bukomeye maze k’umunota wa 50 gusa ikipe ya APR FC yafunguye amazamu k’umupira kuri kufura yaritewe neza cyane na Ruboneka Jean Bosco maze rutahizamu Djibrill Ouattara arazamuka akurikira umupira asumba bamyugariro ba Power Dynamos atsinda igitego cyiza cyane n’umutwe, nyuma y’iminota itandatu gusa k’uburangare bw’abadefanseri ba Power Dynamos Djibrill Ouattara yonjye kubanyura murihumye abatsinda igitego cya kabiri k’umunota wa 56.
Ninako umukino waje kurangira ikipe ya APR FC yitwaye neza irangiza umukino itsinze ikipe ya Power Dynamos ibitego 2-0, Apr fc izagaruka mu kibuga k’umunsi wo ku wa kabiri ikina na AS kIGALI KURI KIGALI Pele Stadium guhera ku isaha ya 19:00pm.


















