Mu mukino wa gicuti wakerereweho iminota 72 ku isaha wagomba gutangiriraho wabaye kuri icyi cyumweru kuri sitade y’akarere ka Bugesera ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-0.
Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha wa 2025/2026 mu mukino watize gutangira, ubusanzwe uyu mukino wateganyijwe kuza gutangira ku isaha ya 15:00pm gusa nkuko bisanzwe amakipe yaje mu kubuga arishyushya maze ku isaha ya 15:16 abakinnyi basubira mu rwambariro kwitegura kuza gukina umukino.
Saa 16:03 ni bwo abasifuzi batatu barimo Rulisa Patience na Murindangabo Moïse bageze ku kibuga, bifotozanya n’abakapiteni b’amakipe yombi.Byabaye ngombwa ko Murindangabo Moïse usanzwe usifura hagati mu kibuga afata byabaye ngomba ko afata igitambaro asifura kuruhande.
Gusa nyuma haje kuza undi musifuzi wo kurunde ubundi Rulisa Patience aba umusifuzi wa kane, umukino waje gutangira ku isaha ya 16:12, biza kurangira ikipe ya APR FC yitwaye neza ku bitego 2-0 byose byatsinzwe na Mamadou Sy ukomeje kwigaragaza muri ino mikino ya gicuti aho mu mikino 6 amaze gutsinda ibitego 5.
APR FC yatomboye ikipe ya Pyramid yo mu misiri mu ijonjora rya mbere rya CAF Champion League izatangira icyumweru cy’inkera y’abahizi ku wa ku itariki ya 17 Kanama 2025 ikina umukino wa gicuti na Power Dyanamos yo muri Zambia muri sitade Amahoro.




