APR FC yatsinzwe na Police ibityego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru.

Police FC yihanije APR FC iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025 kuri Kigali Pelé Stadium

APR FC yari yabanjemo Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Omborenga Fitina, Niyomugabo Chiristian, Dauda Seidou Youssif, Ruboneka Bosco, Mamadou Sy, Dao Memel, Djibril Ouattra, William Togui.

Naho Police yo yari yabanjemo Rukundo Onesme, Ndayishimiye Dieudonne, Ishimwe Christian, Isssah Yakubu, Nsabimana Eric, Gakwaya Leonald, Kwitonda Alain, Iradukunda Simeon, Byiringiro Lague, Anni Elijah na Kilongozi Bazombwa.

Haba ikipe ya APR FC ndetse na Police zombi ziri kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/2026, aho barimo kujyenda bakina imikino ya gicuti igiye itandukanye, kuri icyi cyumweru hagati yaya makipe yombi yose y’abashinzwe umuteka hano mu Rwanda n’ukuvuga ikipe ya y’ingabo z’igihugu APR FC ndetse na Police FC ikipe ya Police y’u Rwanda zakinye umukino wagicuti wabereye kuri Kigali pele stadium guhera ku isaha ya sacyenda aho umukino waje kurangira ikipe ya Police FC yitwaye neza itsinda APR FC ibitego 2-1.

N’umukino wari mwiza kumpande zombi dore ko aya makipe yose akomeye, byagombaga kwerekana ishusho yanyayo kuko wari umuki ukomeye wa gicuti aya makipe akinye ugereranyije n’indi mikino amaze gukina, Ikipe ya APR FC wabona ko ariyo iri hejuru cyane muburyo bwo kwataka mu minota ibanza gusa Ikipe ya Police FC niyo yafunguye amazamu hakiri kare cyane ku gitego cyatsinzwe na Ani Elijah k’umunota wa 23 nyuma y’akazi kari kamaze gukorwa na Richald Kilongozi Bazombwa, gusa nyuma y’iminota ine gusa Yunusu aza kucyishyura n’umutwe k’umupira waruvuye muri Koroneli yaritewe neza na MameL Dao k’umunota wa 32, byashobokaga ko APR FC yagombaga kubona igitego cya kabiri gusa ku ishoti ryatewe na William Togui ariko kubwamahirwe macye umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu .Ninako igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri cya kabiri amakipe yombi yagurakanye imbaraga nyinshi yose ubona ko afitete inyota yo gutsinda, maze k’umunota wa 58 ikipe ya APR FC yakoze impinduka maze Denis Omedi na Ngabonziza Pacifique bajya mu kibuga basimbura Mamadou Sy na Seidou Dauda Youssif, police FC nayo k’umunota wa 61 yahise ikuramo Ani Alijah watsinze igitego cya mbere ishyiramo Mugisha Didier, amakipe yakomeje kujyenda agerageza gushaka igitego cya kabiri gusa k’umunota wa 79 Ishimwe Christian yazamukanye umupira wuhindura imbere y’izamu maze umupira usanga myugariro Niyigena Clemant ahagaze nabi ahita yitsinda igitego, Police iba igiye imbere n’ibitego 2-1.

APR FC ikimara gutsindwa igitego cya kabiri yahise ikuramo abakinnyi hafi yabose maze  Aliou Souane, Richmond Lamptey, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Hakim Kiwanuka na Byiringiro Gilbert binjiye mu kibuga basimbura Nshimiyimana Yunusu, Djbril Ouatarra, Memel Dao, Ruboneka Bosco, Fitina Omborenga na William Togui.

Gusa ntacyo byatanze kuko umukino waje kuranjyira Police iyoboye n’Ibitego 2-1, Gutsindwa uyu mukino kuruhande rwa APR FC byashyize urujijo rukomeye kubakunzi biyi kipe kuko itarimo kwitwara neza muri iyi mikino ya gicuti ugereranyije n’uburyo baguze abakinnyi bakomeye kuri ubungu APR FC imaze gukina imikino 5 ya gicuti aho yatsinze ibiri inganya ibiri maze itsindwa umukino umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends