APR FC yatunguwe na AS Kigali iyitsinda penalite 4-5 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu irushanywa ry’inkera y’abahizi

Mu mukino watangiye ku isaha ya samoya z’umugoroba(19h00) wabereye kuri Kigali Pele stadium ikipe ya APR FC yatunguwe n’ikipe ya AS Kigali nyuma yo kunganya Igitego 1-1 hakitabazwa za Penalite maze ikipe ya AS Kigali bikarangira yinjije Penalite 5-4 za APR FC.

ikipe ya APR FC yari yabanjemo ikipe ya kabiri n’ukuvuga abakinnyi basanzwe baza mu kibuga basimbuye maze mu gihe umupira ugitangira k’umunota wa Gatandatu gusa ikipe ya AS kigali yaje kubona nyuma y’uko  Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ uherutse gutizwa muri AS Kigali na APR FC, yagonganye n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan, umusifuzi Rulisa Patience ahita atanga penaliti yatewe neza na Rudasingwa Prince atsinda igitego cya mbere.

Ikipe ya APR FC yakomeje kurushwa cyane na AS KIgali k’uburyo yateye ishoti rigana mu izamu k’umunota wa 30 k’ishoto ryari ritew Mugisha Gilbert maze k’ubwamahirwe macye umupira unyura hanze y’izamu. igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0

Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka ikuramo abakinnyi 10 usibye umunyezamu maze ishyiramo Hagiyemo Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Fitina Omboleng, Dauda Yussif, Iradukunda Pacifique, Rubonrka Jean Bosco, William Togui, Mamadou Sy na Djibril Ouattara.

APR FC yahise yiharira umupira cyane cyane maze k’umunota wa 61 gitsinzwe na Mamadou Sy. Nyuma yo kwishyurwa igitego ikipe ya AS Kigali nayo yafunguye amze irakina gusa ikipe ya APR FC nayo ikomeza kotsa igitutu imipira imwe n’imwe igakubita imitambiko y’izamu ariko n’ubundi biza kurangira banganya igitego 1-1.

Nyuma y’umukino hitabajwe za Penalite maze ikipe ya AS Kigali yinjiza penalite 5-4 ihita yegukana amanota atatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends