APR FC yihanije Rayon Sport iyitsinda ibitego 2-0 k’umukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro ihita yegukana icyo gikombe ku nshuro ya 14

Kuri icyi cy’umweru tariki ya 04 Gicurasi 2025 kuri sitade Amahoro  nibwo hari hategerejwe umukino ukomeye wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wahuje APRF na Rayon Sport, n’umukino watangiye sa kumi n’ice (16:30 pm), sitade Amahoro yari yakubise yuzuye abafana bo kumpande zombi bari babukereye gushyigikira amakipe yabo bakunda, n’umukino waje kurangira ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yegukanye igikombe cyayo  cya cumi 14 itsinze mucyeba wayo wibihe byose ariyo Rayon Sport.

N’umukino witabiriwe n’abantu benshi bagiye batandukanye kuko sitade yari yakubise yuzuye nyamara ukurikije uko imikino yaherukaga guhuza ano makipe yombi abafana bari bagiye bataha bitotomba bavuga ko amakipe yombi yaberetse umukino mubi, gusa abafana bongeye bitabira umukino k’ubwiganze bw’inshi, umukino watangiye uyobowe na Ishimwe Cloude (cucuri), umukino watangiranye umuvuduko uri hejuru ubona ko amakipe yombi noneho yaje afite gahunda yo gutsinda ubona ko umukino Wasaga naho ufunguye ugereranyije n’imikino yaheurukaga kubahuza.

APR FC yatangiye umukino ubona ko iri hejuru ikipe ya Rayon Sport  ikomeza gutakaza imipira hagati mu kibuga byahato nahato, yabonye imipira igera kuri ibiri gusa Ruboneka yayitera ntigire icyo itanga , gusa bidatinze ikipe ya APR FC yaje kubona umupira k’umunota wa 5 ubwo Rayon Sport yateye Koroneri APR FC  ikuramo umupira bakora kontaratake k’umupira wazamukanywe na Cheikh Djibril Ouattara awukuye hagati mu kibuga acenga abakinnyi batatu ba Rayon Sport ubundi atera ishoti umupira ujya mu izamu.

APR FC ikimara kubona igitego ntago yacitse integer ahubwo yakomeje kwataka kuburyo bukomeye aho Runeka yateye ishoti rikomeye ariko kubwamahirwe umupira ukajya hanze y’izamu.

Rayon Sport nayo yatangiye gukanguka ijyerageza kwataka  iza kubona ikosa ryakorewe Iraguha hadji ariko muhire Kevin awutera hejur y’izamu, gusa nti byatinze kuko k’umunota wa 31 APR FC yabonye igitego cya Kabiri k’umupira wamukanywe na Ruboneka awuhereza Mugusha Gilbert  ahita atsinda igitego cya Kabiri, nyuma yo gutsinda igitego cya Kabiri Rayon Sport yahise ikora impinduka  maze ikuramo sulleiman Daffe hanjyamo Niyonzima Olivier Seif, ariko byarangiye igice cya mbere APR FC iyoboye n’ibitego 2-0.

Igice cya Kabiri cyatangiye ubona ko APR FC isa naho yasubiye inyuma itakiri gucyina nka mbere Maze Rayon Sport aba ariyo yiharira umupira APR FC ubona lko ishaka gucungira kuri kontaratake,Rayon Sport yakomeje kwataka igenda ibona kufura nyinshi ariko kuzibyaza umusaruro bikanga, APR FC yaje gukora impinduka zitandukanye aho Mamadou Lamine Bah yavuyemo asimburwa na Niyibizi Ramadhan naho kuruhand rwa Rayon Spot havamo Aziz Bassane hajyamo Adama Bagayoga. APR FC yakomeje gukina ubona ko ifite gahunda yo kurinda ibyo yari yagezeho.

Umukino waje kurangira APR FC yegukanye igikombe cya 14 cy’Amahoro nyuma y’uko umukino urangiye itsize ibitego 2-0, Byari ibyishimo bikomeye kubafana ndetse n’abakinnyi ba APR FC nyuma y’umukino, naho afana ba Rayon ndetse n’abakinnyi bahise bigendera.

Ubwo APR FC yatsindaga igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Barafinda hari umufana wa Rayon Sport  waguye igihumure ajyanywa kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends