APR FC yinjije arenga miliyoni 128 Frw ku mukino yakiriyemo Rayon Sports.

Umukino wo kwishyura  wa shampiyona y’umunsi 20 wahuje APR FC na Rayon Sports ku Stade Amahoro, wasize APR FC yinjije 128,935,000 Frw avuye mu matike abafana baguze. Uyu mukino waciye agahigo ko kuba uwa kabiri winjije amafaranga menshi mu mateka ya ruhago nyarwanda nyuma y’uwahuje Rayon Sport na APR FC mumukino ubanza kuko wo winjije arenga miliyoni 152 z’amanyarwanda,uyu numwe mu mikino hano iwacu mu Rwanda biba byitezweho ko ugomba kwinjiza amfaranga menshi uko byagenda kose.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, witabirwa n’abafana barenga 32,000,mu bihumbi 45,000 byuzuza Stade Amahoro, bishyuye amatike yatanzwe binyuze mu buryo busanzwe bwo kugura amatike. Mu mafaranga yinjiye, 123,790,000 Frw yavuye mu kugura amatike bisanzwe, mu gihe andi makeya yaciye kuri Code ya APR FC, yakoreshwaga igihe system isanzwe yagize ibibazo itakoraga neza.

Icyakora, iyi kipe y’Ingabo yari kwinjiza  amafaranga menshi kurushaho iyo iza gushyira ku isoko amatike y’imyanya yihariye nka Sky Box na Executive Seats, aho yahisemo gutanga ubutumire aho kuyagurisha.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, ibi byatumye Rayon Sports igumana umwanya wa mbere n’amanota 43, mu gihe APR FC iyikurikiye n’amanota 41. Byari kunshuro ya Kabiri  ibi bigugu by’umupira w’amaguru mu Rwanda binganyije 0-0  mu mwaka umwe wa shampiyona kuko ibyo byaherukaga 2009.

Kugeza ubu, umukino wa APR FC na Rayon Sports winjije amafaranga menshi kurusha iyindi mu Rwanda ni uwabanje muri Gashyantare, aho Rayon Sports yinjije 152,348,000 Frw. Ibi bigaragaza uko iyi mikino itegerejwe cyane, kandi ibyinshi byinjizwa bikomoka ku bwitabire bw’abafana,bitanatunguranye kuko niyo makipe agira abafana benshi hano iwacu mu Rwanda.

Hari amahirwe ko aya makipe azongera guhura mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, uteganyijwe mu ntangiriro za Gicurasi, ariko ibyi babigeraho nibaramuka bakuyemo amakipe bazahura muri ½ cyirangiza aho APR FC izahura na POLICE FC naho Rayon Sport igahura na Mukura victor sports,nugutegereza tukareba ko aya makipe yazongera agahura noneho hakabone itsinda dore ko baba bahuriye ku mukino wanyuma uko byagenda kose habone itsinda igatwara igikombe.

APR FC yinjije arenga miliyoni 128 Frw ku mukino yakiriyemo Rayon Sports.

Ni umukino w’itabiriwe n’abarenga ibihumbi 32

mubijyanye n’imifanire APR FC niyo yariri kurwego rwo hejuru kurusha Rayon Sport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends