Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > APR FC yisubije umwanya wa mbere muri Shampiyona itsinze Marine FC ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 26

APR FC yisubije umwanya wa mbere muri Shampiyona itsinze Marine FC ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 26

APR FC yisubije umwanya wa mbere muri Shampiyona itsinze Marine FC ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 26 waberaga kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru yagize amanota 55 ku mwanya wa mbere, irusha amanota abiri Rayon Sports, yo izakira Rutsiro FC ku wa Kane.

Ikipe ya APR FC ibifashijwemo nbasore bayo bagiye batandukanye bose baguzwe mu kwa mbere   barimo rutahizamu ukomeje kwigaraza cyane Djibril Ouattara watsinze ndtse na Denisi Omedi umugande watsinze ibitego bibiri, ibi byashyize Marine FC ku gitutu kuo yon a Muhazi United zigomba kwitoranyamo imwe izamanukana na Vision FC.

Ibi byahesheje ikipe ya APR FC kuba yicaye k’umwanya wa mbere by’agateganyo mu gihe bategereje uko bizagenda hagati ya Rayon Sport na Rutsiro FC, uko uwo mukino uzagenda nibyo bizagena ukomeza kuyobora shampiyona dore ko habura imikino ine ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

Muyindi mikino n’uko ikipe ya Police FC yatsinze Amagaju ibitego 2-0 bigatuma ihita ifata umwanya wa kane n’amanota 40, naho bishyira mu mazi abira kuko ubu tuvugana amagaju afite amanota 29 gusa kandi ikipe ibanziriza iyanyuma ariyo Marine FC ifite amanota 27.

Bugesera FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 ihita ifata umwanya wa munani n’anota 30 biyihesha kujyenda ihunga umurongo utukura, undi mukino Gasogi United yatsinze Mukura Vs igitego 1-0 nayo biyihesha kuzuza amanota 33.

Nugutegerza tukareba uko Rayon Sport izitwara imbere ya Rutsiro FC niba izemera ko APR FC yongera kuyijya imbere kandi nyamara habura imikino ine gusa ngo shampiyona irangire.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *