Ni umukino wabaye ku itariki ya 2 Werurwe 2025, ikipe ya APR FC yatsinze Police FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, bituma itangira guhatira Rayon Sports umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa moya z’umugoroba, aho APR FC yihariye igice cya mbere cy’umukino, yotsa igitutu Police FC. Ku munota wa 7, Sheikh Djibril Outtara yafunguye amazamu ku mupira w’umutwe yahawe na Hakim Kiwanuka, wahise ashyira APR FC imbere n’igitego 1-0.
APR FC yakomeje gusatira cyane ishaka ikindi gitego, ariko amahirwe yabonetse imbere ya Denis Omedi ntiyashoboye kuyabyaza umusaruro. Police FC na yo yagerageje kwishyura, maze ku munota wa 29 Henry Msanga aha umupira Ani Elijah, ariko Ishimwe Pierre aratabara.
Mbere yo kujya kuruhuka, Sheikh Djibril Outtara yateye ishoti rikomeye rigarurwa n’umuzamu wa Police FC, ariko APR FC irushaho kotsa igitutu. Mu gice cya kabiri, ku munota wa 47 na 55, Outtara yongeye kwigaragaza, atsinda ibitego bibiri ku mipira y’imiterekano (penaliti), ashimangira intsinzi ya APR FC.
Police FC yagerageje kwihagararaho no gushaka igitego cy’impozamarira, ariko ba myugariro ba APR FC ntiborohera abataka bayo. Ku munota wa 90, Henry Msanga yatsindiye Police FC igitego rukumbi ku mupira yahawe na Akuki, ariko ntibyahinduye byinshi ku mukino warangiye APR FC itsinze Police FC ibitego 3-1.
Iyi ntsinzi yatumye APR FC igira amahirwe yo kwegera Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere, ikayihumekera mu bitugu mu rugamba rwo gutwara igikombe cya shampiyona.
Usibye kuba APR FC yegereye Rayon Sport ibi byahaye iyi kipe y’ingabo z’igihugu motivasiyo yo kuzajya guhura na Rayon ifite icyo iharanira kuko niramuka iyitsinze izahita iyikura k’umwanya wa mbere,ni umunsi wa 20 wa shampiyona twese dutegereje uko bizagenda niba APR FC ifata umwanya wa mbere cyangwa Rayon sport yihagararaho ikawugumaho shampiyona igeze aho rukomeye.
Andi makuru n’uko umutoza w’ungirije muri Rayon sport yamaze gusezera ngo kubera ikibazo cy’umugorewe urwaye agiye kwitaho namakuru Atari meza muri iy kipe yamabara ubururu n’umweru ubona ko ibintu bitakomeje kujyenda neza uko babyifuza.




