Kuri icyi cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025, nibwo habaye umukino w’ishiraniro hagati ya APR FC na Rayon Sports, amakipe abiri akomeye hano mu Rwanda ndetse ahora anahangannye, warangiye ubusa ku busa (0-0). Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, wari uw’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda, maze wongera gukora amateka atamenyerewe kuva mu 2009, kuko ari inshuro ya kabiri ikurikiranya Clasico y’u Rwanda irangira 0-0 nyuma y’uko mumukino ubanza nabwo bari banganyije 0-0.
Mu mateka ya shampiyona y’u Rwanda, biragoye kubona APR FC na Rayon Sports bakina imikino ibiri yikurikiranya yose irangira nta gitego. Kugeza ubu, byaherukaga mu myaka irenga 15 ishize, ari naho haturutse iyi mvugo ko ari “bwa mbere kuva mu 2009”. Ni ibintu byerekana ko amakipe yombi akina ashaka intsinzi ariko akagaragaza ubwugarizi bukomeye kuko akenshi abatoza baza bose batinya kuba batsindwa bigatuma bugarira kurusha uko bakwataka.
Uko umukino wagenze
Uyu mukino watangiye amakipe yombi akina ashaka kuganza hagati mu kibuga, aho Rayon Sports yashakaga gukomeza kugumana umwanya wa mbere, naho APR FC ikifuza kuwambura mukeba wayo. Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kwinjiza umupira mu nshundura, n’ubwo buri ruhande rwabonye amahirwe macye yo gutsinda gusa APR FC muminota 15 ya mbere yarushije Rayon byagaragariraga buri wese gusa nyuma yahoo Rayon nayo yaje gukanguka nayo itangira kujya inyuzamo igasatira.
Igice cya kabiri cyaje kugaragaza imbaraga nyinshi, ariko abakinnyi ba Rayon Sports nka Hadji Iraguha, ndetse n’abandi bo hagati bakomeje cyane gukinira umupira hagati ariko bisa anho bibanda uburyo bwo kugarira cyane. Ku ruhande rwa APR FC, bagiye bagaragaza ubuhanga, ariko umunyezamu wa Rayon Sports akomeza kwitwara neza,numwe mumikino yariyitabiriwe cyane kuko hari nabahanzi basusurukijea ababtu harimo na Yampano gusa abafana baya makipe bariri babaukereye bazi ko imwe irakora amteka ikaba yatsinda indi bwa mbere muri stade amahoro ivuguruye ariko nanubu biracyakomeje kugorana kuko ntanimwe iratsinda indi muriyi stade ahubwo imikino yose bamaze kuhakinira barayinganyije.
Iyi ntsinzi itabonetse ku mpande zombi yasigiye Rayon Sports umwanya wa mbere n’amanota 43, naho APR FC iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 41. APR FC iyo itsinda yari guhita ica kuri Rayon fc ariko iyi kipe ya murera yaje idahabwa amahirwe kuri uyu mukino niyo yatungura kuko ninayo urebye yakinye neza binayihesha amahirwe yo kuba ikiri kuri uyu mwanya wa 1 byagateganyo. Ibi bivuze ko urugamba rwo gutwara igikombe rugikomeje, kandi amakipe yombi agomba gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye kuko izakora ikosa na rimwe izahita isigara.
N’ubwo umukino warangiye 0-0, buri kipe iracyafite inyota yo kwerekana ko ariyo ifite ubukaka. Rayon Sports ishaka gusubira ku rwego rwo gutwara igikombe idaherutse, naho APR FC yifuza kugumana umuco wayo wo kutava ku mwanya wa mbere igihe kinini. Buri kipe ikaba ifite intego yo kutongera gutakaza amanota, kuko shampiyona igenda igana ku musozo.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports wabaye uw’amateka, kuko ari inshuro ya kabiri ikurikiranya warangiye nta gitego. Ibi byerekana ko aya makipe yombi afite ubwugarizi bukomeye, ariko kandi yerekana ko hakiri ibibazo mu busatirizi bwombi. Rayon Sports igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 43, APR FC ifite 41. Ni ikinyuranyo gito gishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose, bityo abafana bategereje kureba niba APR FC izagaruka ikure Rayon Sports ku mwanya wa mbere cyangwa niba Rayon Sports izashobora gutsimbarara ikarinda igikombe. Nta washidikanya ko imikino isigaye izaba itoroshye ku mpande zombi.

Apr fc yananiwe gutsinda mukeba ngo ifate umwanya wa mbere

Rayon yihagazeho bituma igumana umwanya wa mbere


ntakipe nimwe hagati ya Rayon Sport na APR FC iratsindira indi muri stade amahoro ivuguruye

















