Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > APR na Police WVC Zahagurutse i Kigali Zerekeza muri Nigeria mu Irushanwa Rya “African Women’s Club Championship”

APR na Police WVC Zahagurutse i Kigali Zerekeza muri Nigeria mu Irushanwa Rya “African Women’s Club Championship”

Amakipe ya APR na Police women’s Volleyball Club (WVC) yahagurutse i Kigali kuru uyu wa kabiri yerekeza i Abuja muri Nigeria, aho agiye kwitabira irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika mu cyiciro cy’abagore. Iri rushanwa, rizwi nka “African Women’s Club Championship”,  ryitabira amakipe aba yarabaye ayambere iwayo rizatangira kuva itariki ya 1 Mata rigasozwa ku wa 14 Mata 2025.

APR WVC ikaba yahagurutse iyobowe n’umutoza Peter Kamasa ikaba yagiye ifite intego yo kwitwara neza muri iri rushanwa,  byumwihariko igamije kurenza umwanya wa gatandatu yagezeho ubwo yaherukaga muri iri rushanwa dore ko yari yatwaye umwanya wa gatandatu kuri iyi nshuro bakaba bafite intego yo kwigira imbere. Kapiteni w’iyi kipe, Munezero Valentine,mbere yo guhaguruka yavuze ko bizeye kwitwara neza nyuma yo gukora imyitozo ihagije bitegura iri rushanywa.

Yagize Ati: “Icyizere kirahari, ubwo duherukayo twabaye aba gatandatu. Ubu twavuga ko twazamuye urwego, twitanze 100% twasoreza imbere y’aho twageze ubushize.”

APR WVC yahagurukannye abakinnyi bagera kuri 14 izifashisha barimo: Mpuhwezimana Diane, Dusabe Flavia, Amito Sharon, Akimanizanye Ernestine, Musabyemariya Donatha, Uwiringiyimana Albertine, Gasekgonwe Gaoleseletse, Uwamahoro Béatrice, Mukantambara Séraphine, Munezero Valentine, Kabatesi Judith, Nyirahabimana Marie Divine, Mukandayisenga Bénitha na Bayija Yvonne.

Ku ruhande rwa Police WVC, umutoza Hatumimana Christian yayihagurukanye afite icyizere cyo kugera kure mu irushanwa nubwo atakomoje kure bashaka kugera gusa intego ng oni ukugera kure hashoboka. Yajyanye abakinnyi 13: Ndagijimana Iris, Musaniwabo Hope, Sandra Ayepoe, Uwamahoro Angel, Uwamariya Jacqueline, Mukamana Marie Denise, Umwali Josiane, Teta Zulfat, Ainembabazi Catheline, Hakizimana Judith, Nirere Ariane, Yankurije Françoise na Sande Meldinah.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe akomeye muri Afurika arimo Nigeria Customs Service (Nigeria), Al Ahly SC na Zamalek SC (Misiri), AS Douanes VC na Sococim VC (Sénégal), La Grace VC na La Loi VC (Congo), National Alcohol and Liquor Factory (Ethiopia) na Club Féminin de Carthage (Tunisia).

Hari kandi n’andi makipe arimo: Forces Armées et Police, Litto Team Volleyball na Maya Kane Evolution (Cameroun), Club Omnisports Descartes (Côte d’Ivoire), Queen’s VC (Benin) ndetse na Kenya Prisons VC, Kenya Commercial Bank VC na Kenya Pipeline VC zo muri Kenya.

APR WVC na Police WVC zifite intego yo kwitwara neza no guhagararira u Rwanda mu buryo bushimishije muri iri rushanwa rikomeye muri Afurika bakaba bazabasha kwegukana imidari igiye itandukanye gusa bigomba ko bazashyiramo imbaraga n’irushanywa ry’itabirwa n’amakipe menshi kandi akomeye hano muri Africa,nugutegereza tukareba uko aya makipe yacu azahagararia U Rwanda azitwara muri iri rushanywa .

Police WVC yahagurukannye intego zo kugera kure muri “African Women’s Club Championship”

APR WVC yahagurukannye intego yo kuzarenza umwanya wa gatandatu yabonye ubwo iheruka kwitabira

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *