Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yemeye ubusabe bw’amakipe ya APR na Police WVC yo mu Rwanda, bw’uko mbere y’imikino yoseizakurikiraho bazakina mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore (Women’s African Clubs Championship 2025), hazajya hafatwa umunota wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Iri rushanwa riri kubera i Abuja muri Nigeria kuva tariki ya 1 kugeza kuya 14 Mata 2025, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe 16 yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Iki cyemezo cyo kwemerera aya makipe gufata umunota wo kwibuka mbere ya buri mukino bashigaje gukina muri iri rushanwa kije mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bose ndetse n’isi yose muri rusange bari mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025.
Nubwo kuri uwo munsi APR na Police WVC nta mukino zari zifite kuko zari zigeze ku munsi w’ikiruhuko nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda, aya makipe yombi azakomeza kwifatanya n’Abanyarwanda bose binyuze mu gikorwa cyo gufata umunota wo kwibuka mbere y’imikino izisigaye. Imikino ya 1/8 cy’irangiza izatangira ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2025.
APR WVC yabaye iya kabiri mu Itsinda A, izahura na La Loi VC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye iya gatatu mu Itsinda C. Police WVC yo yasoje ari iya gatatu mu Itsinda D, izahura na Prisons VC yo muri Kenya yabaye iya kabiri mu Itsinda B.
Iki gikorwa ni icyubahiro gikomeye kitazibagirana, kandi ni ubutumwa bukomeye bugaragaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari iby’u Rwanda gusa, ahubwo ari inshingano z’abantu bose bafite umutima w’ubumuntu. Kwemera gufata uwo munota wo kwibuka mbere y’imikino, ni ikimenyetso cy’uko umukino wa Volleyball n’amaserukiramuco mpuzamahanga bishobora kuba urubuga rwo gusigasira amateka no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ukuri n’ubwiyunge ndetse no kurandura amacakubiri burundu.

APR na Police WVC zizajya zifata umunota wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mbere ya buri mukino

Police na APR WVC zihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, riri kubera i Abuja muri Nigeria
