Ikipe ya Police VC na APR VC zari zihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Zone V ari kubera mu igihugu cya Uganda, zikomeje kwitwara neza aho zose zageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda amakipe akomeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, habaye imikino ya ½ cy’irushanwa rya Zone V. Mu mukino wa mbere, Police VC yahuye na Sport-S VC yo muri Uganda, ikipe yakiniraga imbere y’abafana bayo. Nubwo yakiniye imbere y’abo isanzwe ifiteho imbaraga nyinshi, Police VC yagaragaje ko ari imwe mu makipe akomeye mu Karere.
Police VC yatangiye neza itsinda iseti ya mbere ku manota 25-22. Gusa Sport-S VC yagaragaje imbaraga nyinshi ku iseti ya kabiri, iyitsinda ku manota 24-26. Ku iseti ya gatatu, Police VC yisubiyeho itsinda ku manota 25-22, ariko Sport-S VC yongeye kugora Police VC ku iseti ya kane, iyitsinda ku manota 28-30.
Iseti ya nyuma ni yo yagaragaje imbaraga zose za Police VC, maze iyitsinda ku manota 15-7, yegukana umukino ku maseti 3-2. Ibi byayihesheje itike yo gukina umukino wa nyuma, itegereza uzayihura hagati ya APR VC na REG VC.
APR VC nayo yahigitse REG VC
Mu mukino wa kabiri wa ½, APR VC na REG VC, zombi zihagarariye u Rwanda, zakinnye mu mukino ukomeye. Gusa APR VC yagaragaje ko ifite imbaraga nyinshi itsinda REG VC ku maseti 3-0. Uyu mukino ntiwari woroshye, ariko APR VC yigaragaje nk’ikipe ifite ubushobozi bwo gutwara igikombe.
Nyuma yo gutsinda, APR VC yahise isanga Police VC ku mukino wa nyuma uteganyijwe gukinwa ku wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025.
Mu cyiciro cy’abagore, APR WVC nayo yageze ku mukino wa nyuma
Mu bagore, APR WVC nayo yakomeje kwitwara neza, igera ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda KCB WVC yo muri Uganda amaseti 3-0. Uyu mukino wari ukomeye ariko APR WVC yihagararaho neza, itsinda itajegajega.
Ku mukino wa nyuma, APR WVC izahura na Kenya Pipeline WVC, nayo yitwaye neza ikavanamo Sport-S WVC ku maseti 3-0.
Kubona APR VC na Police VC mu mukino wa nyuma w’abagabo ndetse na APR WVC mu mukino wa nyuma w’abagore ni intambwe ikomeye ku makipe y’u Rwanda mu mikino y’intoki. Iyi mikino yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kugira icyerekezo cyiza mu mukino wa Volleyball.
Ese APR VC na Police VC zizashobora kwegukana igikombe? Ese APR WVC izatsinda Kenya Pipeline WVC? Byose bigiye kugaragara mu mikino ya nyuma iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri.gusa igihari nuko hari igikombe kigomba gutaha mu U Rwanda kuruhande rw’abagabo kubera ko amakipe yose azahura nayo mu Rwanda.

Police VC yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya ‘Zone V’ zihigitse ibigugu



APR VC yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya ‘Zone V’ zihigitse ibigugu izahura na POLICE VC

