Ikipe ya APR Volleyball Club y’ingabo z’igihugu yerekeje muri Libya aho igiye guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho ibisikanye na bashiki babo buakubutse muri Nigeria nabo bari baritabiriye iyo mikino ariko mu abagore. Ni ubwa gatanu iyi kipe yitabiriye iri rushanwa nyafurika ihagarariye u Rwanda ku rwego rwa Afurika, rikaba ribaye ku nshuro ya 45, rikazabera muri Misurata kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 30 Mata 2025.
Iyi kipe yahagurutse ku cy’indege i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ikaba iherekejwe n’abatoza, abakinnyi n’abayobozi batandukanye basanzwe bayobora iyi kipe. Mu bakinnyi iyi kipe yahagurukanye harimo: Kanamugire Prince, Mbongiaba Vicent, Muhire Christian, Dennis Ireke, Niyonshima Samuel, Rwahama Theoneste, Gisubizo Merci, Munyamahoro Damour, Poul Akan, Mugisha Levis, Niyikiza Levis, Munezero Cedric, Hakeem Mukaila na Ntawiha Kenny.
Abatoza n’abayobozi bagiye hamwe n’iyi kipe bayigaragiye barimo: Umutoza mukuru Sammy Molinge Mutemi, umutoza wungirije Mathiew Rwanyonga, umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Shingiro Christian, umuganga Rukundakuvuga Jean Pierre ndetse n’umutoza ushinzwe imyiteguro Habanzintwari Fils.
APR VC izaba ihagarariye u Rwanda ku nshuro ya gatatu yikurikiranya muri iri rushanwa nyafurika y’amakipe yabaye ayambere iwayo, kuko iheruka kuryitabira mu 2022 ubwo ubwo yari yajyanye na Gisagara VC. Muri iryo rushanwa, Gisagara VC niyo kipe yo m’U Rwanda yabashije kugera kure kuko yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Port Douala yo muri Cameroun amaseti 3-1,
Muri uyu mwaka wa 2025, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 32 aturutse hirya no hino muri Africa, aho APR VC izaba iri kumwe na Kepler VC zose zihagarariye u Rwanda,gusa byari bitegannyijwe ko u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 3 gusa REG VC ntago izitabira kubera impamvu zitaramenyekana haravugwa ko ishobora kuba yaratinze gushakira abakinnyi ibyangombwa nanone ngo ntago yiteguye neza kubera ko ibintu byo gutira abakinnyi babikuyeho bikaba aribyo byatumye iy’ikipe itazitabira.
Iyi kipe ya APR VC ije muri iri rushanwa ifite intego yo kurenga imitego yagezeho mu bihe byashize, no gukora amateka mashya ahesha ishema igihugu bakaba barusha bashiki babo baherutse kwegukana umwanya wa 8, bo bkaba babona imyanya myiza.

