Argentina yihanije Brazil, iyitsinda ibitego 4-1 nta mbabazi ihita ibona itike y’igikombe cy’Isi

Argentina yagaragaje ko ari yo kipe ikomeye k’umugabane wa muri Amerika y’Epfo, nyuma yo kunyagira Brazil ibitego 4-1 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo batari bafite Lionel Messi na Lautaro Martínez bagize ibibazo by’imvune , aba nibo bahekaga  ikipe mu bihe bishize, Argentina yigaragaje nk’ikipe ifite ubushobozi bwisumbuyeho, ishyira Brazil ahantu habi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Maracanã, Brazil yatangiye neza ishaka gutsinda hakiri kare, ariko ntibyatinze Argentina igaragaza ubuhanga bwayo. Iminota 12 gusa yari ihagije ngo Enzo Fernández afungure amazamu, atsinda igitego cya mbere cya Argentina. Brazil yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 27 gitsinzwe na Matheus Cunha, ariko ntibyababuye kuko Mac Allister yahise atsinda icya kabiri ku munota wa 37, ashyira Argentina imbere mbere y’uko bajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri, Argentina yakomeje gusatira maze Brazil bituma itabona igisubizo bihagije, maze Julián Álvarez atsinda icya gatatu ku munota wa 50, mu gihe Giovanni Simeone yashoje akazi atsinda igitego cya kane ku munota wa 71. Abakinnyi ba Brazil babuze igisubizo, basaga nk’abatakaje icyizere, ibintu byagaragaye cyane ku bakinnyi bo hagati batabashije guhangana n’uburyo Argentina yakinishije umupira wihuse,kuko wabonaga hagati ha Brazil hapfuye cyane ari naho Argentina yabarushirije bigatuma batsindwa ibi bitego byose,gusa wabonaga na bamyugariro bayo bakora amakosa menshi agiye atandukanye.

Iki gikombe cy’Isi kizakinirwa muri Amerika, Canada na Mexico mu 2026, Argentina yamaze kubona itike bidasubirwaho, ifite amanota 31 mu mikino 14, ikarusha amakipe yose yo ku mugabane wa Amerika y’Epfo. Brazil yo iri ku mwanya wa kane n’amanota 21, ibintu bitigeze bibaho mu mateka yayo mu myaka yashize kuko iyi kipe iri kugaragaza integer nkeya cyane muri iyi myaka kuko wasangaga ariyo iyoboye k’umugabane w’America yepfo ariko ubu ubona ko ntabihambaye igiko,abasore barimo bba Rodrigo,vini,Endric,Raphinha nababandi ntakintu gihambaye bari gufasha ikipe y’igihugu ya Brazil kandi nyamara ari abakinyi bakomeye cyane mu makipe yabo gusa,cyangwa abanda bakavuga ko ari ikibazo cy’umutoza wayo udashoboye bakaba bashaka umutopza ukomeye.

Ikipe ya Argentina ikomeje kwerekana ko ari yo iyoboye Amerika y’Epfo, mu gihe Brazil igifite ibibazo bikomeye byo kubaka ikipe ifite imbaraga nk’iyo yahoze ifite mu myaka yashize.

Argentina yabonye itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends