Ikipe ya Arsenal iri mu biganiro n’abakinnyi bane bayo barimo Bukayo Saka, William Saliba, Gabriel Magalhães na Leandro Trossard kugira ngo bongere amasezerano mashya y’igihe kirekire. Ibiganiro bigeze kure, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bushaka gukomeza kugumana aba bakinnyi b’ingenzi bagize uruhare mu kwitwara neza kwayo haba muri uyu mwaka ndetse no mumyaka yashize nubwo ntagikombe barabasha guha iyi kipe,barashaka kubagumana kugira ngo barebe ko babubakiraho bakazabasha kwegukana ibikombe mu myaka irimbere.
Bukayo Saka, umwe mu bakinnyi ba Arsenal bafite uruhare rukomeye muri ikipe, yaherukaga kongera amasezerano mu mwaka wa 2022 ubwo yari yasinye imyaka 5 bivuze ko amasezerano ye azarangira 2027. Ubu ahembwa miliyoni 10 z’amapawundi buri mwaka, ariko kubera ubuhanga bwe no kuba ari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe, Arsenal yifuje kongera amasezerano ye kuri ngo akomeze kugenda abafasha.
Saka ni umukinnyi wagize uruhare rukomeye mu gufasha Arsenal guhatanira igikombe cya Premier League mu mwaka ushize, ndetse n’uyu mwaka ari mu bayoboye ubusatirizi bw’iyi kipe aho utatinya kuvuga ko ari moteri y’ikipe iyo yabuze ubona ko Arsenal imikinire yayo isubira inyuma ndetse n’ibitego bikabura.
Uretse Saka, abandi bakinnyi Arsenal ishaka kongerera amasezerano ni William Saliba, Gabriel Magalhães na Leandro Trossard. Aba bakinnyi bafite amasezerano azarangira mu 2027, uretse Leandro Trossard we usigaranye amasezerano kugeza mu 2026 nukuvuga ubwo uno mwaka w’imikino uzaba urangiye amazerano ye azaba ashoje.
William Saliba, myugariro ukomeye wa Arsenal, yagaragaje ko yifuza kuguma muri iyi kipe. Mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo yavugaga ku bijyanye no kongera amasezerano, yagize ati: “Kuri njye ndishimye cyane kuba ndi muri Arsenal, nshaka gukomereza hano.”nubwo amakuru menshi amwerekeza muri Real madrid kurusha ahandi hose.
Gabriel Magalhães na we ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba Arsenal, akaba ari umwe mu bafasha iyi kipe kugira ubwugarizi bukomeye ndetse no gutsinda ibitego cyane cyane ku mipira y’imiterekano muminsi yashize amakuru yavuga ko ikipe ya AL Hilal yamwifuzaga ariko nawe ari mubiganiro byo kongera amasezerano. Leandro Trossard, waguzwe avuye muri Brighton mu 2023, na we amaze kwigaragaza nk’umukinnyi w’ingenzi, akaba yitezweho kuguma mu ikipe mu gihe kizaza kuko numwe mubasore bavamo abasimbura beza yagiye abaigaragaza mu mikino igiye itandukanye ko haricyo yafasha mugice cy’ubusatirizi.
Arsenal yagaragaje intego yo gukomeza kubaka ikipe ikomeye izashobora guhatanira ibikombe mu myaka iri imbere ntago bazacika integer nubwo bmu myaka yashize bagiye Babura igikombe kuburyo budasobanutse. Kongerera amasezerano aba bakinnyi ni imwe mu ntambwe zo gukomeza gukoresha abakinnyi bafite ubushobozi bwo guhesha iyi kipe intsinzi kuko nibamwe mubakinnyi isi ifte nta kipe itabifuza.
Niba ibiganiro bigenda neza, Arsenal izaba ikomeje kubaka ikipe ihamye izashobora guhatana muri Premier League ndetse no mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga,nugutegereza tukareba uko ibiganiro bizagenda gusa iyi kipe yaba ikoze amahitamo meza cyane yo kugumana aba basore baramutse babarekuye kubona abanda nkabo byazabagora ndetse bikanabatwara n’igihe kini cyane ugasanga intego zo gutwara igikombe kiragenda kiyoyoka.

Bukayo saka nawe ari mubiganiro byo kongera amasezerano akaba zanagaragara ku mu kino wa Real Madrid nyuma yo kuva mu mvune

William Salba nawe ibyo kujya muri Real Madrid yarabihakanye avuga ko yishimiye kuba muri Arsenal

leandro trossard nawe Arsenal irifuza kumwongerera amasezerano

Gabriel Magalhães nawe ari mubiganiro byo kongera amasezerano