Ikipe ya Arsenal ishobora kuzahura n’imbogamizi ikomeye ubwo izaba yakiriye Real Madrid mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, uzabera ku kibuga cya Emirates Stadium ku wa 8 Mata 2025. Iyi kipe ishobora gukina idafite abakinnyi bayo bane bakomeye, barimo Gabriel Magalhães, Jurrien Timber, Riccardo Calafiori na Ben White bose bafite ibibazo by’imvune.
Gabriel Magalhães myugariro umwe mubafasha cyane mugice cy’ubwugarizi yavunitse ku munota wa 15 w’umukino wa Premier League, Arsenal yatsinzemo Fulham ibitego 2-1 kuri Emirates Stadium. Nubwo yagerageje gukomeza gukina asa nkuhatiriza, byabaye ngombwa ko asimburwa kubera ububabare yagize mu itako. Mu gice cya kabiri cy’uwo mukino, myugariro w’iburyo Jurrien Timber na we yagize ikibazo mu ivi, bituma asimburwa.
Nyuma y’umukino, umutoza Mikel Arteta abajijwe kubyaba basore n’imvune ifite yatangaje ko aba bakinnyi bombi bagiye gusuzumwa kugira ngo hamenyekane uburemere bw’imvune zabo. Yagize Ati:
“Gabriel hari ikintu yumvise mu itako rye, ntabwo tuzi uburyo bikomeyemo. Jurrien yatangiye kubabara hakiri kare mu mukino, yabashije gukomeza ariko bigera aho bidashoboka.”
Uretse Gabriel na Timber, Arsenal iri no kubura Riccardo Calafiori w’imyaka 22, wavunitse ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani bari gukina imikino ya UEFA Nation League. Ben White na we akiri hanze nyuma yo gukina gake muri uyu mwaka w’imikino. Izi mvune zatumye Arsenal isigara ifite ikibazo gikomeye mu bwugarizi, ibintu bishobora kuyigiraho ingaruka zikomeye mu mikino iri imbere cyane ko abao basore bose idafite basanzwe bayifasha mugice cy’ubwugarizi.
Undi mukinnyi Arsenal itazakoresha ni Takehiro Tomiyasu, utazongera kugaragara muri uyu mwaka w’imikino. Ibi ni nako bimeze kuri Kai Havertz na Gabriel Jesus, basatira izamu, nabo bafite imvune zituma batabasha gukina uyu mukino uzaba ukomeye uzabahuza na Real Madrid.
Arsenal izasura Everton ku wa Gatandatu mbere yo kwakira Real Madrid tariki ya 8 Mata mu mukino wa ½ cya Champions League. Ikipe ya Arteta isa naho isigaranye amahirwe amwe gusa yo kwegukana Champions League, kuko ari cyo gikombe gisigaye cy’ingenzi ishobora kwegukana muri uyu mwaka w’imikino. Gusa, kugira ngo ibigereho, bizasaba gukina nta makosa, cyane cyane mu bwugarizi bwashegeshwe n’imvune nyinshi ubona ko ari naho basigaranye ibibazo ugereranyije n’igice cy’ubusatirizi.
Nubwo Arsenal ifite ikibazo cy’imvune, abafana bayo baracyafite icyizere ko izahangana na Real Madrid, nyuma y’uko kizigenza wabo Bukayo saka yaraye agarutse mu kibuga nyuma y’uko yaramaze iminsi yaravunitse akagaruka neza anatsinda ikipe ifite amateka akomeye muri Champions League nubwo muri uyu mwaka w’imikino nayo ubona ko iri kujya yinjizwa cyane. Uko aba bakinnyi bavunitse bazasimburwa bizagaragara mu mikino iri imbere bitewe nuko abasimbura bazaba bari kwitwara cyangwa n’amahitamo y’umutoza Arteta.

Arsenal ishobora kuzakira Real Madrid idafite Gabriel Magalhães

Jurrien Timber yavuye mu kibuga yababye cyane mu gice cya kabiri nyuma yo kugira ikibazo mu ivi