Ikipe ya Arsenal yahuye nuruva gusanya yamaze gutangaza ko nyuma yo gutakaza myugariro w’Umunya-Brazil, Gabriel Magalhães, kubera imvune ikomeye cyane yagize ya hamstring ko atazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino sezoye yarangiye. Iyi mvuneyayigize mu mukino ikipe ye yatsinzemo Fulham ku wa Kabiri 2-1 mu mukino wa Primier League, aho yakuwe mu kibuga nyuma yo kumva ububabare bukomeye ku munota wa 15. Nyuma yo gusuzumwa n’abaganga, byemejwe ko agiye kubagwa, bivuze ko atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/2025.
Gabriel Magalhães yari umwe mu bakinnyi Arsenal yari ishingiyeho muri uyu mwaka w’imikino, aho yakinanaga neza na William Saliba mu mutima w’ubwugarizi bw’iyi kipe wabonaga ko bamaze imyaka myinshi bari bamaze kumenyerana ari nabyo byatumaga Arsenal arimwe mu makipe afite ubwugarizi bwiza muri Primier League. Yari umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Premier League, akaba n’umukinnyi utahwemye kugira uruhare rukomeye mu mikinire ya Arsenal dore ko yarzwiho gutsinda ibitego by’imitwe ku mipira itutse muri Koroneri.
Uyu mukinnyi yari afite akamaro gakomeye cyane, cyane ko Arsenal irimo guhatanira ibikombe bikomeye harimo Premier League nubwo yenda byo bisa naho amahirwe yari make cyane na UEFA Champions League ari naho hantu basigaranye amahirwe menshi. Kumutakaza muri ibi bihe bikomeye, cyane cyane mbere yo guhura na Real Madrid mu mukino wa ½ cya Champions League, ni igihombo gikomeye kuri Mikel Arteta n’ikipe ye ukurikije ubusatirizi bwa Real Madrid burimo abasore bakomeye kandi bihuta bisaba ko uba ufite umudefanseri mwiza,bikaba ari bimwe bigeye kugora iyi kipe ya Arsenal.
Uretse Gabriel Magalhães, Arsenal isanzwe ifite ibibazo by’imvune bikomeye byugarije abakinnyi bayo b’ingenzi. Muri bo harimo:
- Kai Havertz – Umukinnyi wo hagati wagiye agaragaza imvune mu minsi ishize
- Takehiro Tomiyasu – Myugariro wo ku ruhande ukomeje kugaragaza ibibazo by’imvune
- Ben White – Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo na we utameze neza
- Riccardo Calafiori – Myugariro wagize imvune akiri mu ikipe y’igihugu y’u Butaliyani
Ibi bivuze ko Arsenal izakina na Real Madrid iri mu bwugarizi budafite abakinnyi bakomeye bari basanzwe bayifasha kwitwara neza dore ko ubona ko ari cyo gice iyi kipe ifitemo ibibazo bikomeye cyane ntago wakibagirwa na Jurien Timber nawe wagize akabazo k’imvune.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Arsenal icakirane na Real Madrid mu mukino wa ½ cya UEFA Champions League, iyi kipe irimo gukora ibishoboka byose ngo yitegure neza kuko niyo izabanza kwakira umukino wambere bashaka kuzabanza bakabona impamba ihagije bazitwaza. Gusa, kutagira Gabriel Magalhães bishobora gutuma imbaraga z’ubwugarizi zigabanuka, bikaba byatuma Madrid ibona amahirwe menshi yo gutsinda dore ko ari nayo kugeza ubungubu ihabwa amahirwe ukurikije ibibazo by’imvune aya makipe yombi afite.
Arsenal iri gushakisha uburyo bwo gusimbuza uyu mukinnyi, aho bishoboka ko Jakub Kiwior cyangwa Jurrien Timber mugihe yaba ameze neza ari bo bazaba bafashije Saliba mu mutima w’ubwugarizi. Mikel Arteta n’abatoza be bamwungirije bagomba gukoresha imikinire igezweho kugira ngo babashe kwitwara neza kuri Emirate stadium mu mukino ubanza, bakirinda gutsindirwa mu urugo nubwo ari ihurizo rikomeye cyane.
Nubwo Arsenal yahuye n’ibi bibazo bikomeye by’imvune, abafana bayo baracyafite icyizere ko iyi kipe ishobora guhangana na Real Madrid no kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League. Igihe ni cyo kizerekana uko bizagenda, ariko Arsenal ifite akazi gakomeye imbere yayo.

Gabriel Magalhães, kubera imvune ikomeye cyane yagize ya hamstring ntago azongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino sezoye yarangiye

Arsenal ifite icyuho cyane mugice cy’ubwugarizi kuko abasore bahakina hafi ya bose bafite imvune
