Arsenal yatangiye neza UEFA Champion League itsinda ikipe ya Athletic Club Bilbao ku bitego 2-0

Arsenal yitwaye neza mu mukino ufungura iya Champions League y’uyu mwaka, aho yatsinze Athletic Club Bilbao ku bitego 2-0 byinjijwe na Martinelli ndetse na Trossard.

Kuri uyu mugoroba nibwo hatangiye UEFA Champion League ikipe ya Arsenal mu mukino wabimburiye indi yose yayiri yerekeje mu gihugu cya Espagne gusura ikipe ya Athletic Club Bilbao, aho ikipe ya Arsenal yatangiye neza ibona amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 2-0.

Byabanje kogorana mu gice cya Mbere aho ikipe ya Athletic Club Bilbao yari yabanje kwihagaraho mu gice cya mbere ariko kubera uburyo ikipe ya Arsenal isigaye yariyubatse baba absimbura ndetse n’ababanzamo mu gice cya kabiri k’umunota wa 72 Gabriel Martinelli yatsindiye Arsenal igitego cyambere kuri pase nziza yarahawe na Trossard, maze k’umunota wa 87 Gabriel Martinelli aramwishyura amaha umupira mwiza Trossard atsinda igitego cya kabiri cyashimangiye insizni y’amanota atatu ya mbere yo kuri uyu mugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends