Nyuma yo kutitwara neza muri Premier League, ikipe ya Arsenal iri gushaka uko yakwisubiza icyizere mu mikino ya Champions League dore ko bisa nkaho Primier League uyu mwaka nawo ubabereye ubusa. Arsenal iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Bwongereza, ariko ikinyuranyo cy’amanota 13 na Liverpool gituma amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka asa naho ari make cyane ukurikije aho shampiyona igize ndetse n’imyitwarire mibi y’ikipe itari kubaha umusaruro ufatika.
Iyi kipe isigaranye amahirwe amwe yo gukora amateka ikaba yakwegukana Champions League y’uyu mwaka, aho yabonye itike yo gukina 1/8 cy’irangiza. Muri 1/8, izahura na PSV Eindhoven yo mu buholandi ni umukino ushobora kuyifasha gusubira kwisubiza icyizere no guha abafana ibyishimo abafana bayo nubwo bitoroshye.
Arsenal iri kwitwara nabi muri shampiyona umusaruro ukomeje kubura, aho imvune za bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi zabaye imbogamizi ikomeye. Abakinnyi nka Kai Havertz na Gabriel Jesus bamaze igihe badakina kubera imvune zikomeye. Ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye nka Bukayo Saka na Gabriel Martinelli bari mu mvune, ariko hari icyizere ko bashobora kugaruka mu mikino yo muri 1/4 cy’irangiza mu gihe Arsenal yasezerera muri 1/8 cyirangiza PSV Eindhoven.
Iki kibazo cy’imvune cyatumye Arsenal itsindwa cyangwa inganya imikino iheruka muri Premier League, harimo kunganya na West Ham na Nottingham Forest nta gitego ibonye mu izamu. Umutoza Mikel Arteta, kubera ikibazo cy’ubusatirizi bufite ikibazo, yafashe icyemezo cyo gukinisha Mikel Merino mu mwanya w’imbere, mu gihe umwana muto Ethan Nwaneri ari we wagiriwe icyizere cyo gukina mu mwanya wa Saka ibyo bikamushyira mubibazo byo kutabona umusaruro kuko ari gukinisha abakinnyi b’abasimbura ndetse n’abandi akabahengeka.
Arteta abajijwe ibyumusaruro mubi ndetse n’intego basigaranye muri uyu mwaka w’imikino yagize ati: “Turabizi ko dufite ikibazo cyo kutabona ibitego, ariko tugomba gukomeza gushaka igisubizo. Champions League ni amahirwe akomeye, tugomba kwitegura umukino ukomeye ku wa Kabiri.”
Nubwo Arsenal ifite ikibazo cyo gutsinda ibitego, ni imwe mu makipe afite ubwugarizi bukomeye muri Premier League na Champions League. Muri iyi mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, Arsenal yinjijwe ibitego bitatu gusa mu mikino icumi, bikaba ari byo bike ugereranyije n’amakipe menshi yo ku mugabane w’u Burayi, uretse Inter Milan,igisigaye cyiobazwa ni ese Arsenal yabuze Primier League izashobora gutwara Champion League dore ko ariyo bisa naho igoye kuyitwara kubera amakipe aba ayihanganiye nugutegereza tukareba uko iyi kipe izitwara muri aya marushanwa gusa shampiyona yo bamaze gukurayo amaso bisa naho amahirwe ari make cyane.

Arsenal amaso yose iyahanze muri Champion League

Umutoza Mikel Arteta aracyafite icyizere muri Champion League
