Shampiyo y’icyiciro cyambere hano iwacu mu Rwanda yari yasubukuwe ku munsi wayo 22 nyuma yok uva mu mikino y’amakipe y’ibihugu Mu mukino wabundiriye iyindi wakinywe kuri uyu wa 5 wari witezweho byinshi, AS Kigali na Gasogi United banganyije ubusa ku busa (0-0) mu mukino wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium. Nubwo AS Kigali yagaragaje imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri, ntiyashoboye kubona igitego imbere ya Gasogi United yari ifite ubwugarizi bukomeye aho bagiye bakuramo imipira ikomeye yabazwe.
Igice cya mbere cyaranzwe n’uburyo buke bwo gutsinda
Amakipe yombi yatangiye umukino akina n’imbaraga kuri buri ruhande wabonaga ko bafite ishyaka ryinshi ryo gutsinda, ariko nta kipe yashoboye kubona igitego mu minota 45 ya mbere. AS Kigali yagaragaje ubushake bwo kwiharira umupira, ariko Gasogi United yakomeje gukina igaragaza discipline ikomeye mu bwugarizi bwayo birinda gukora amakosa ya hato nahato. Byatumye umunyezamu wa AS Kigali, Ibrahim Dauda Baleri, adakora akazi kenshi, kuko Gasogi United nayo itabonye amahirwe menshi yo gutsinda.
Impinduka AS Kigali yakoze ntizatanze umusaruro
Ku munota wa 60, AS Kigali yakoze impinduka zifasha mu kongera imbaraga mu busatirizi, ishyiramo abakinnyi bashya barimo Haruna Niyonzima na Kayitaba Bosco basimbuye Rudasigwa Prince na Jospin Nshimirimana. Ibi byagaragazaga ko iyi kipe ishaka igitego cyatandukanya impande zombi.
Gusa nubwo AS Kigali yakomeje kotsa igitutu Gasogi United ikina itava ku izamu, ntiyashoboye kwinjiza igitego mu mu izamu. Gasogi United yakomeje kwirwanaho, igaragaza gukina ikomeye cyane mu bwugarizi.
Mu minota ya nyuma y’umukino, AS Kigali yakomeje gushaka uko yabona intsinzi ariko ntibyagira icyo bitanga. Gasogi United nayo yashakishije uburyo bwo gutsinda nayo yatangiye kujya inyuzamo ikataka ariko bikomeza kuba ingorabahizi. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, bituma bagabana amanota.
Kunganya uyu mukino byatumye AS Kigali izamuka ku mwanya wa Gatatu n’amanota 34, mu gihe Gasogi United igize amanota 27. AS Kigali ikomeje guhatanira imyanya ya mbere muri shampiyona, mu gihe Gasogi United nayo ikomeje gushaka uko yakwigarurira imyanya myiza.
Uyu mukino wagaragaje ko amakipe yombi afite imbaraga, ariko bigaragara ko hakiri icyuho mu busatirizi cyane cyane ku ruhande rwa AS Kigali, kuko nubwo yihariye umukino, itabashije kubona igitego ba rutahizamu bayou bona ko batitwaye neza imbere y’izamu ugeranyije namahirwe yo gutsinda bagiye babona. Ni umukino usigiye impande zombi byinshi byo kwiga no kunoza mbere y’imikino itaha kugira ngo bakomeze gutananira imyanya myiza muri shampiyona.
nyuma y’umukino Perezida wa Gasogi United akaba n’Umuyobozi muri Rwanda Premier League, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino iri hasi kurusha izindi zose zabayeho.
Yashimangiye ko amakipe yose, arimo n’akundwa na benshi, nta kintu kizima akina.ibi yavuze akurikije uburyo amakipe yombi yitwaye mu kibuga ko


