AS Kigali yatangiranye imyitozo n’abakinnyi batatu yatijwe na APR FC

KUri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025 nyuma y’ibibazo bigeye bitandukanye ahani bishingiye kumikoro ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino nyuma yo guhabwa n’umujyi wa Kigali Miliyoni 300 Frw.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo iyi kipe y’umujyi wa Kigali yatangiye imyitozo, n’imyitozo yabereye kuri Kigali Pele Stadium aho ino kipe isanzwe inakirira imikino yayo ya shampiyonna, n’imyitozo kandi yagaragayemo abakinnyi batatatu ba APR FC barimo Dushimimana Olivier ‘Muzungu, Elia Kategeya ndetse na Mugiraneza Froduard bamaze gutizwa muri iyi kipe nkuko byari bimaze iminsi bivugwa.

Ababa bakinnyi uko ari Batatu batijwe na APR FC, Umunyabamabanga wa AS Kigali Nshimiye Joseph yatangaje ko aba bakinnyi ikipe ya APR FC yababatije mu gihe kingana n’umwaka umwe, yavuze ko kandi iya amategeko atabagonga bari gutirayo n’abandi, amategeko avuga ko nta kipe yemerewe gutira abakinnyi barenze batatatu.

AS Kigali yatangiye imyitozo nyuma yo kwemererwa n’umujyi wa Kigali ko uzabaha miliyoni 300 Frw zizabafasha umwaka w’imikino utaha ndetse ukabasezeranya no kubaba hafi, iyi kipe kandi yatangiye no guhemba abakinnyi bayo bimwe mu birararane isanzwe ibabereyemo dore ko ngo yamaze kubahemba amezi abairi mu atandatu bivugwa ko ibababereyemo kandi ngo iritegura no kubishyura n’ibindi birarane babasigariyemo.

AS Kiagali n’imwe mu makipe yitwaye neza umwka ushize n’ubwo ikibazo cy’Amikoro cyari ingorabahizi ntibyababujije kurangiza ku mwanya wa Gatatu nyuma ya APR FC na Rayon Sport kandi nyamara abakinnyi bari bamaze amezi atandatu badahembwa.

Mugiraneza Froduard nyuma y’umwaka umwe ageze muri APR FC yaijwe muri AS Kigali

Dushimimana Olivier ‘Muzungu nawe ari muabatangiranye imyitozo na AS Kigali

Elia Kategeya nawe yakoze imyitozo muri ASkigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends