As Kigali yatsinze ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania igitego 1-0 mu irushanywa ry’inkera y’abahizi

Ikipe ya As Kigali yatsinze ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania igitego 1-0 cyatsinzwe na Rudasingwa Prince kuri penarite.

Kuri uyu wa kane kuri kigali Pele stadium hakomezaga imikino “y’inkera y’abahizi ” aho ku isaha ya sacyenda(15h00) ikipe ya As kigali yakinnye n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania birangira ikipe ya AS Kigali yatunguye abantu nyuma yo Gutsinda ikipe ya APR FC yonjye yeherana Azam FC iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Rudasingwa Prince kuri Penarite.

N’umukino wagaragayemo ishyaka ryinshi kumpande zombi haba k’uruhande rwa AS Kigali ndetse no kuruhande rwa Azam FC, k’umupira ikipe ya AS Kigali yamanukannye maze umunyezamu wa Azamu afata amaguru ya Rudasingwa Prince maze aba ari nawe uyitera ayinjiza neza, uyu musore yahise agira ibitego 2 nyuma y’ikindi gitego yatsinze igitego APR FC.

As Kigali yahise igira amanota yahise yuzuza amanota 6 mu gihe igitegereje uza gutsinda hagati ya APR FC na Police FC.

yuma yo gutsinda Azam FC, Shema Fabrice uyobora AS Kigali ahaye iyi kipe agahimbazamusyi ka miliyoni 5 FRW.

Abakinnyi bamubwiye ko bafite ikibazo cy’inkweto zo gukinana ki bwatsi bwo muri stade Amahoro ku Cyumweru nazo arazibemerera.

Shema abwiye abakinnyi ko 5000$ bazatwara nibatwara iri rushanwa bazabigabana hagati yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends