AS Kigali yatsinze vision FC ibitego 2-0 m’umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano m’u Rwanda

Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’u Rwanda yakomeje kuri uyu wa mbere aho habaye umukino umwe rukumbi wahuje ikipe ya AS Kigali na Vision FC maze bikarangi ikipe ya Vision FC itsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0, byahise bishyira ikipe ya vision FC kuba amahirwe yo kuguma mu icyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino amahirwe ayoyoka cyane.

Nyuma yo gutsindwa ikipe ya Vision FC byatumye iguma k’umwanya wa nyuma n’amanota 20 gusa mu gihe ibura imikino ine ngo shampiyona irangire nyamara ikipe iybanjirije k’umwanya wa 15 ariyo Marine FC iyirusha amanota 6 dore ko yo ifite amanota 26, ibyo bisa naho ikipe ya Vision yari yazamutse muri uno mwaka w’imikino ihgiye guhita isubira mu cyiciro cya Kabiri nta sezo n’imwe ibashije kuba yaguma mu icyiciro cya mbere.

Urebye imbaraga za Vision ukareba n’amakipe bahanganiye kutamanuta mu cyiciro cya Kabiri ubona ko amahirw arenga 80% igomba kumanuka mu cyiciro cya Kabiri, Igice cy ambere cyarangiye Vision icyihagazeho dore ko byari bikiri ubusa 0-0.

Mu gice cya Kabiri cyumukino AS Kigal yazanye imbaraga maze k’umunota wa 53 Umugande Emanuel Okwi atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali, maze k’umunota wa 73 Akayezu jean Bosco ashyiramo igitego cya Kabiri umukino urangira guto AS K igli itahanye insinzi.

Ibi byatumye AS Kigali ishimangira umwanya wa gatatu doere ko yahise yuzuza amanota 44 yose biyihesha kuzarangiza iri k’umwanya wa Gatatu inyuma ya Rayon Sport na APR FC zo ziri guhanganira igikombe cya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends