Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > AS Muhanga na Gicumbi FC zazamutse mu cy’iciro cya mbere,Rwanda Primier League

AS Muhanga na Gicumbi FC zazamutse mu cy’iciro cya mbere,Rwanda Primier League

AS Muhanga yongeye kuzamuka mu cy’iciro cya mbere nyuma yo gutsinda ikipe La Jeunesse FC ibitego 2-1,yaherukaga mu cy’iciro cya mbere  2020/21,nyuma y’imyaka itatu aba nyamuhanga bategereje ibyishimo nib yose kuba bagiye konjyera kubona amakipe akomeye ajya gukina Muhanga.

Wari umukino w’amateka ku  ikipe ya AS Muhanga kuko basabwaga kunganya ubundi bagahita bakatisha itike iberekeza mu cyiciro cya mbere, baje kubigeraho kuko babashije gutsinda ibitego 2-1 ubundi bidasubirwaho bagahita babona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu batagikandagiramo

Indi kipe yazamutse ni Gicumbi FC, yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri itsinze Etoile de L’Est ibitego 2-0, mu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu. Uyu ni umusaruro mwiza kuri Gicumbi FC, yerekanye ubushake bwo kongera gusubira mu cyiciro cya mbere.

Byarangiye ikipe ya Gicumbi FC itwaye igikombe cy’icyiciro cya Kabiri maze ihabwa miliyoni 8FRW , naho AS Muhanga iba iya Kabiri ihabwa miliyoni 5 FRW ,Etoile de L’Est, yabaye iya gatatu, izahabwa miliyoni 2 Frw

Abaturage ba Gicumbi nabo bari mubyishimo nyuma y’uko bongeye kubona ikipe yabo ikina icyiciro cya mbere ndetse bakazajya bakirira imikino kuri sitade ya Gicumbi dore ko yamaze gushyirwamo tapi

Izi kipe uko ari ebyiri zazamutse ziza gusimbura Vision FC ndetse n’indi kipe itaramenyeka zigomba kumanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *