Abahanzi bo mu gihugu cya Nigeria Aribo Asake na BurnaBoy bakomeje kuryoherwa n’urukundo hagati yabo n’inkumi bari mu bihe byiza muri iyi minsi.
Ahmed Uzwi mu muziki nka Asake uri mu bakunzwe mu Kuririmba ari mu bihe byiza kuko asoje icyumweru Ari kumwe n’umukobwa, Indi love bari kuvugwa mu rukundo muri iyi minsi.
Mugihe bimeze neza kuri asake, ku rundi ruhande mugenzi we bahuriye mu mwuga wo Kuririmba Burna boy nawe ari mu munezero usendereye kubera gukundwa n’umuhanzikazi wo muri amerika witwa Chloe Bailey.
Icyo ukwiye kumenya kuri aba bahanzi nuko Kuri Burna boy Ari umwe mu bahanzi bahenze ku isi kubera ibigwi n’igikundiro Afite bitorohera abategura ibitaramo kumwishyura.
Usibye nibyo hari bamwe mu bategura ibitaramo bananirwa kwishyura uyu Burna boy kubera gutekereza ku kuba batabona umubare munini w’abantu bashobora kugura Itike ibinjiza ngo barebe uyu muhanzi.
Asake, ubusanzwe Amazina ye ni Ahmed Ololade, ni umunya Nigeria ufite izina rikomeye cyane muri afurika ndetse nawe uri mu bakunzwe cyane binamuha ubushobozi bwo kuba akunda kuzuza inyubako z’imyidagaduro nyinshi mu bihugu by’uburayi na amerika.
Burna boy na asake bahuriye ku kuba Bose barazamutse mu muziki mu gihe gito Kandi mugihe kimwe nubwo bitabaye mu mwaka umwe.

Burna ari mubihe byiza n’umukobwa w’umuhanzi
