Asake na Tiakola igikundiro ni cyose kuri Apple music na Spotify

Abahanzi bo muri Nigeria Asake na Tiakola bari gutera ibuye rimwe rigafata ebyiri ku rubuga rwa Spotify na Apple music kubera Indirimbo yabo bamaze iminsi mike bashyize Hanze.

Mu minsi ishize ubwo hari kuwa 25 Nyakanga uyu mwaka wa 2025 aba bahanzi Asake na Tiakola nibwo bashyize Hanze iyitwa Badman gangsta ihita itangira gufata imyanya y’imbere ku mbuga yari yashyizweho nka Spotify ndetse mu gihe gito ihita yuzuza abayikinnye kuri uru rubuga rwa Spotify Miliyoni.

Aha yari inyuma y’iya Wizkid na Tyla yo iri kujya imbere yayo cyakora kuri ubu iyi ndirimbo ya Asake yo ikaba yamaze gutambuka ku iya Wizkid kuko nyuma y’iminsi itatu ihatse izindi ziri gucurangirwa kuri Apple music mu bihugu byinshi muri afurika.

Kugeza ubu badman Gangsta niyo ndirimbo ya mbere kuri Apple music mu bihugu nka Ben ni iya mbere mu ziri kumvwa cyane, Cameroon,DR Congo,Gambia na Mali naho nuko iyi ndirimbo iri kubabera iya mbere.

Si muri ibi bihugu kuko iyi ndirimbo Ari iya mbere mu bigera ku icyenda byose nko mu Rwanda,Niger,Senegal no mu bindi cyane byo muri afurika y’iburasirazuba.

Iyi ndirimbo ya Asake na Tiakola kuri YouTube igiye kuzuza Miliyoni imwe y’abayirebye mu gihe cy’iminsi itatu imaze ihashyizwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends