Umunya Nigeria Asake umaze kwamamara mu muziki cyane mu ndirimbo nka sungba, lonely at the top n’izindi yashyizwe ku mwanya wa Mbere ku rutonde rw’abahanzi bo muri iki gihugu bamaze kumvwa n’abantu benshi kuri Audiomack.
Ni urutonde rwakozwe hashingiwe ku ku gihe umuziki wo muri iki gihugu watangira kumenyekana no Gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zigezweho ndetse no ku imibare yabo ku basura bakumva Indirimbo zabo hamwe.
Uyu muhanzi Asake niwe waje kuri uru rutonde Ari imbere kuri Miliyari ebyiri zirengaho ibice bitanu naho Seyi vibez nawe ufite abagera kuri Miliyari ebyiri n’igice kimwe uri ku mwanya wa Kabiri naho Burnaboy akaba Ari kuwa Gatatu na Miliyari imwe n’ibihumbi magana inani.
Kizz Daniel niwe wa kane umaze kumvwa Inshuro Miliyari imwe n’ibihumbi magana abiri uwitwa omalay akaba ari uwa Gatanu kuri Miliyari imwe n’ibice icumi n’icyenda.
Mu bandi bahanzi bagaragara mu icumi ba mbere harimo Zinoleesky,Fireboy, Olamide n’abandi.

