Leta Yatangiye Gusana Inzu n’Amashuri byangijwe n’Ibisasu bya FARDC
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yatangije ibikorwa byo gusana inzu 293 n’amashuri arindwi byangijwe n’amasasu yarashwe mu Rwanda n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku wa 27 Mutarama 2025, ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma. Ibi bisasu byahitanye abantu 16, bikomeretsa abandi 161 ndetse binangiza inzu 293 n’amashuri arindwi. Mu Murenge […]