Rutahizamu w’Amavubi Gitego Arthur yabonye ikipe nshya muri Mozambique
Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Gitego Arthur, yamaze kubona ikipe nshya yerekezamo nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya. Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ashobora konjyerwa bitewe nuko azitwara ya Clube Ferroviário de Beira imwe mu makipe akomeye muri Shampiyona ya Mozambique. Gitego Arthur abaye Umunyarwanda wa kabiri […]