Ikipe ya Gasogi United iri mu myiteguro y’umukino wo ku munsi wa 21 wa Shampiyona izahuramo na APR FC kuri uyu wa Gatanu saa Moya z’umugoroba muri Kigali Pelé Stadium. Ubuyobozi bwa Gasogi United, burangajwe imbere n’Umuyobozi wayo Kakoza Nkuliza Charles (KNC), umutoza Ghyslain Bienvenue Tchiamas, ndetse na kapiteni Muderi Akbar, batangaje ko uyu mukino bawufata nk’amahirwe yo kwihimura kuri APR FC yabasezereye mu gikombe cy’Amahoro kandi nyamara ngo yarabibye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Kakoza Nkuliza Charles yatangaje ko umukino wo ku wa Gatanu ubafitiye agaciro gakomeye, kuko bumva ko batakuwe mu gikombe cy’Amahoro na APR FC, ahubwo bakuwemo n’abasifuzi. Gasogi United yatsinzwe na APR FC igitego 1-0 mu mikino yombi, ariko bivugwa ko hari ibitego babonye bikangirwa kuruhande rwa Gasogi United.
KNC yagize ati:
“Turashaka kwihorera kuri APR FC kuko itadusezereye mu gikombe cy’Amahoro ahubwo twakuwemo n’abasifuzi. Dufite ibishoboka byose bizatuma tuyitsinda.”
Kapiteni w’iyi kipe, Muderi Akbar, uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, na we yagaragaje icyizere cyinshi cyo gutsinda APR FC, avuga ko iyi kipe itabagora haba mu buryo bw’imikinire cyangwa mu mbaraga.
Muderi Akbar yagize ati:
“APR FC ni ikipe dushobora muri iyi myaka ishize haba mu mayeri y’umukino n’imbaraga. Twiteguye kuyitsinda ku wa Gatanu.”
Gasogi United izakina uyu mukino idafite Nshimirimana Marc Govin wahagaritswe burundu ndetse na Kabanda Serge, bombi bakurikiranyweho imyitwarire idahwitse.
Muri rusange, Gasogi United iza gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 9 n’amanota 25, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41, amanota abiri inyuma ya Rayon Sports iyoboye shampiyona. Iyi mikinire ya Gasogi irategerejwe cyane kuko uyu mukino ushobora kugira ingaruka ku buryo iyi kipe izasoza shampiyona.

KNC yateguje abakunzi ba Gasogi United kwihimura kuri APR FC


