Ayra Starr Agiye Kwinjira muri Cinema nyuma yo guhirwa mu muziki wamugejeje ku rwego mpuzamahanga no hanze ya afurika

Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamamaye mu muziki nka Ayra Star umaze kubaka izina mu muziki ku ruhando mpuzamahanga Agiye kwinjira muri Cinema aho ku ikubitiro azagaragara muri filime yiswe Children of Blood and Bone.
Filime uyu mukobwa wabaye ikimenyabose mu muziki wa afurika n’isi Agiye kugaragaramo azayihuriramo n’abakinnyi ba filime bibirangirire cyane ababikorera muri Hollywood, inzu izwi cyane kubera ubumenyi n’ubudahangarwa bw’abayikoreramo.
Bamwe mu byamamare bizahurira na Ayra Star muri iyi filime Ni nka Idrisa Elba, Davis Viola n’abandi barimo Erivo Cynthia, Akaba Agiye kugaragara muri iyi filime ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere yatangiye gukina filime abikoze muyo bise Chrismas in Lagos yakorewe muri Nigeria.
Abandi bahanzi bamaze kwinjira muri Cinema biganjemo Abanya Nigeria basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki harimo Umuhanzikazi Simi wanenyekanye mu ndirimbo nka Duduke na Jericho mubandi ni nka yemi alade, Tiwa Savage na falz.

Ayra starr yerekeje mu gukina filime

yemi alade nawe Ari mu bamaze kugerageza kwinjira muri Cinema


