Ayra Starr ni umwe mu bahanzi bakiri bato, ariko ufite izina rikomeye mu muziki no mu myambarire ku isi. Nubwo azwi cyane kubera injyana ya Afrobeats, imyambarire ye nayo yigaruriye imitima y’abakurikira imyidagaduro n’imideli.
Nubwo iyi myambarire ye itavugwaho rumwe na bamwe bavuga ko yambara utuntu tugufi cyane tuzwi nka mini-jipe, Ayra Starr we yerekana ko imyambarire ari igice cy’ingenzi cy’ubuzima bw’umuhanzi, akaba ahuza umuziki, umuco, n’imideli mu buryo bwihariye. Yaba mu birori, ku rubyiniro, cyangwa mu buzima bwa buri munsi, imyambarire ye ni igitekerezo gishya ku buryo umuhanzi ashobora gukora cyane kandi akanatanga ingaruka nziza ku bandi.
Umwihariko mu myambarire ye:
1.Igitaramo cya Balmain Fashion Show mu 2024: Ayra yagaragaye mu birori by’imideli byabereye i Paris yambaye imyenda y’umukara idasanzwe, yakozwe na Olivier Rousteing wa Balmain. Yashimishije benshi cyane abitabiriye, harimo ibyamamare nka Serena Williams na Halle Bailey. Ibi byari ku nshuro ye ya mbere kwitabira ibi birori, kandi yerekanye ko afite impano mu myambarire ikomeye.
2.Grammys 2024: Yitabiriye ibihembo bya Grammys yambaye ikanzu y’ubururu yakozwe na JéBlanc, yashushanyije neza kuburyo igaragaza ubuhanga bwo guhuza ibikoresho bya kijyambere. Yashimangiye ko ari “Fashion Killer,” nk’uko bikunze kumuvugwaho.
3.Imyambarire isanzwe: Mu buzima busanzwe, Ayra akunda imyambarire itanga ubwisanzure ariko iteye amabengeza, ikaba ikunze kuba irimo imyenda ya “denim,” imikufi y’imitako, n’inkweto za sneakers. Iyo myitwarire ye ituma abakiri bato bamukurikira bakumva ko bahuje indangagaciro zo kugaragaza umwimerere.
4.Imyambarire mu bihangano bye: Mu ndirimbo ze nka Rush na Sability, imyambarire y’amashusho y’indirimbo zerekana umwihariko wo gukoresha ibara, ibikoresho bya kijyambere, n’imyenda ishimangira “Afrocentric fashion.”
Uyu mwihariko we utuma aba icyitegererezo ku bakiri bato, cyane cyane abakunda kwerekana umwimerere mu byo bakora. Ayra Starr arakataje mu rugendo rwo guhuza ubuhanzi n’imideli mu buryo bugaragara.
Leave a Reply