Umuhanzikazi Ayra starr wo muri Nigeria yiyunze ku bahanzi bakomeye bo muri Nigeria Kubwo kugera ku bigwi bahuriyeho bakoreye ku rubuga rwa Spotify basanzwe bacishaho bakanacururizaho ibihangano byabo.
Ni ibigwi yagezeho nyuma y’uko Indirimbo ye igize abamaze kuyumvira kuri Spotify barenga Miliyoni 700 ikaba Ari iya Kabiri muri kariyeri ye mu muziki ibigezeho bimushyira muri bake bo muri afurika babigezeho mu mateka y’umuziki.
Ibi bivuze ko ayra star Ari kuri ibi bigwi nyuma y’abarimo Burnaboy we ufite Indirimbo Eshatu zagwije aba bantu kuri Spotify binamugira uwa mbere kuri iki cyiciro aho yabigejejweho n’iyitwa 19 and Dangerous.
Iyi ndirimbo ya Ayra starr yanahise imushyira mu bahanzi bafite Indirimbo z’ibihe byose mu kumvwa cyane kuri Spotify kuko iri muri 11 za mbere muri Nigeria isanzemo n’izindi zirimo iza Burnaboy Ufitemo Eshatu.
Ayra starr akomeje kwagura umuziki we nyuma y’uko Kandi yinjiye mu mikoranire mishya na kompanyi y’umuherwe akaba n’umuhanzi Jay-Z wo muri Amerika aho bazajya bakorana mu bikorwa bijyanye n’umuziki we nk’uko biherutse gutangazwa.

