Ikipe ya Liverpool yatangaje ko yafashe icyemezo ntakuka ko igiye guhagarika burundu gukoresha nimero 20 yambarwaga na Diago Jota uherutse kwitaba Imana ari kumwe na Murumuna we Andre Silva, mu rwego rwo kumuha icyubahiro nyuma.
Iki cyemezo ikipe ya Liverpool nyuma yo kugirana ibiganiro n’umugore wa Diago jota Rute Cardoso, hamwe n’uryango we, ibi bivuze ko nimero Diago Jota yamabaraga muri Liverpool itazongera kwamabarwa muri iyi kipe mu byiciro byose.
Nimero 20 muri Liverpool nta muntu n’umwe uzongera kuyambara haba mu ikipe nkuru ,izabato ndetse n’amakipe y’abagore yose nimero 20 izahora ari iya Diago Jota n’ubwo yamaze kwitaba imana, nimero ye yashyizwe mu bubiko burundu.
Mu itangazo Liverpool yashyize hanze yavuze ko nimero 20 itazongera kwambwara haba mu makipe y’abagabo, abagore ndetse no mu mamarero y’iyi kipe n’ukuvuga mu makipe y’abato.
Bagize bati: “Ni uburyo bwo guha agaciro uruhare runini rw’umusore wacu ukomoka muri Portugal, rwafashije Liverpool mu ntsinzi zayo mu myaka itanu ishize, ariko kandi no kumwibuka uruhare yagize ku nshuti ze, abakinnyi bagenzi be n’abafana ndetse n’umubano ukomeye yabashije kubaka nabo.”
Ku munsi w’Ejo ku wa gatanu nibwo Liverpool yashyize Video hanze ikoresheje imbuga nkoranyambaga zayo,ku isha ya sambiri z’ijoro ifite ubutumwa bugira buti.”Foreverour Number 20”(azahora ari nimero 20 yacu.
Diago Jota uherutse kwitaba Imana azize imanuka y’imodoka arikumwe na murumuna we Andre Silva ubwo bai mu biruhuko muri Espagne n’inkuru yashegeshe benshi kubera urupfu rwabo, uyu musora yageze muri Liverpool muri 2020 avuye mu ikipe ya Wolverhhampton Wnderers, yakiniye iyi kipe imikino 182 ayitsindira ibitego 65, n’umwe mu basore bagiye bafasha Liverp kuko yabahesheje FA Cup na Carabao CUP muri 22 ndetse na Carabao Cup ya 224 , yanafashije Liverpool kweguka na igikombe cya Shmpiyona cya 20 mu mateka yayo.
Mu mukino wa mbere Liverpool izakina wa gicuti kri icyi cyumweru haza harimo ibikorwa bo kwibuka Diago Jota ndetse no kumuha icyubahiro.

Nimero ya Diago Jota yashyize mu bubiko nta mukinyi wa Liverpool uzongera kuyambara

Kuri uyu wa Gatanu abakinnyi n’abakozi bibutse Diago Jota

Umugore wa Diago Jota nawe yarari kukibuga cya Liverppol kwibuka umugabo we.