Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > baciye amarenga yo kuba bibarutse umuhungu: Amakuru Meza ku muryango wa Yago pondat n’umukunzi we

baciye amarenga yo kuba bibarutse umuhungu: Amakuru Meza ku muryango wa Yago pondat n’umukunzi we

Umuryango wa Yago Pondat na Teta Christa bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’imfura nyuma y’iminsi mike bagaragaje ko uyu mukunzi we akuriwe.

Mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025 hari gusakazwa amakuru meza kumuhanzi nyarwanda Yago pondat usanzwe uzwi no mu mwuga w’itangazamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye aho we n’umukunzi we bamaze kubona umwana wabo wa mbere(imfura).

Ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu muhanzi yashyize hanze amafoto mashya ye ari kumwe n’umukobwa bamaze igihe baryohewe n’urukundo agaragaza ko ari hafi kwibaruka, bisa naho aya mafoto yafashwe mbere y’uko imana ibaha umugisha wo kubona umwana wabo bamaze kwibaruka.

Muri ayo mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga harimo ay’urugingo rw’umwana muto(uruhinja) ariwe wabo maze uyu muhanzi Nyarwaya innocent umaze kuba ikirangirire nka Yago arenzaho amagambo meza yageneye umukunzi we aho yagize ati “Imana ni nziza kuri twe akurikizaho amagambo yereka umukunzi we ko amukunda cyane kandi ko ari ibyagaciro kuri we atabyicuza”.

Nk’uko bigaragara mu magambo y’imperekeza uyu mwana w’imfura wa Yago pondat na Christa Teta yavutse kuwa 05 Gicurasi 2025 avukiye i Kampala muri Uganda.

Yago pondat ati ” Imitima yacu irishimye kimwe n’imiryango yacu kuko umwami yahageze” amarenga y’uko umwana wavutse ari umuhungu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *