Bad Bunny yeretse Justin Bieber na Tylor swift mu bworo bw’ikirenge kuri Spotify

Umuhanzi Bad Bunny yasimbuye ku mwanya mwiza abarimo Justin Bieber na Tylor swift bari bamazeho iminsi ku rubuga rwa Spotify mu mibare y’umunsi uru rubuga rutangaza.

Ni ku myanya abahanzi bashyirwaho n’uru rubuga buri munsi hagendewe ku bwinshi bw’ababa barakinnye bakumva ibihangano byabo kuri uru rubuga rwari rumaze iminsi myinshi rwihariwe na Justin Bieber na Tylor swift buri umwe mu kiciro cye.

Nubwo byari bimaze igihe bimeze uko kuri uyu wa gatandatu aba bombi baje guhigikwa na Bad Bunny kuko yaje Ari ku mwanya wa Mbere wabagaho Justin Bieber rimwe na rimwe ukazaho Justin Bieber cyakora nabo bakaba baje bamukurikira.

Kuri uru rutonde rwo kuwa 19 hagaragaye abashya bazamutse nka Travis Scott bitewe na Alubumu amaze iminsi mike ashyize hanze ndetse na drake wazamuye umubare w’abumvise Indirimbo ze.

Ku mwanya wa mbere hari Bad Bunny kuwa Kabiri hakaba Tylor swift naho ku mwanya wa gatatu hari Justin Bieber,ku mwanya wa Kane hari drake na The weekend wazamutse akaba ari ku mwanya wa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends