Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Bahakunzwe kurusha abahavukiye: Dore abanyafurika bujuje inyubako z’imyidagaduro zo mu burayi na Amerika kurusha abandi

Bahakunzwe kurusha abahavukiye: Dore abanyafurika bujuje inyubako z’imyidagaduro zo mu burayi na Amerika kurusha abandi

Abanyafurika bamaze kuba isoko y’ibyishimo by’abanyaburayi kurusha ba kavukire baho kubera ubuhanga bigwijeho mu gutanga ibyishimo imbere y’amaso ya rubanda.

mu bihe bitandukanye, Reka None tubagezeho abanyafurika bakora ibikorwa by’imyidagaduro biganjemo abahanzi bamaze gufata imitima y’abanyaburayi ku rwego aho bataramiye ama ticket yo kwinjira mu bitaramo byabo asamirwa hejuru agashira ku isoko mu kanya nk’ako guhumbya.

ku baza ku isonga, hari umuhanzi w’umunya Nigeria umaze kumenyekana ku mazina ya Burnaboy, ari ku mwanya wa mbere kubera kuzuza inyubako ya Stade de France yo mu gihugu cy’ubufaransa yakira abantu 80.698 iyo bicaye neza.

ku mwanya wa kabiri hari umuhanzi nawe wo muri Nigeria uzwi nka Wizkid wujuje inyubako y’imyidagaduro ya Tottenham isanzwe yakira imikino, iyi yo ifite imyanya yo kwicaraho abantu 62.850.

Burnaboy agaruka kuri uru rutonde ku nshuro ye ya kabiri ku mwanya wa Gatatu, kuko yongeye kuzuza Stade yakira imikino ya London mu Gihugu cy’ubwongereza inshuro ebyiri zose, iyi nyubako yakira abantu 60.000 iyo bicaye neza.

ku mwanya wa kane nanone haza umunya Nigeria Burnaboy kubwo kumara ku isoko amatike yose y’igitaramo cye yakoreye mu nyubako ya City field iherereye muri Leta zunze ubumwe za amerika, iyi ikaba yakira abantu 41.922.

Burnaboy yabaye isereri mu bakunzi b’umuziki cyane kuko agaruka kuri uru rutonde nanone ku nshuro ya kane ye ku mwanya wa gatanu nyuma yo kuzuza Gelredome yuzuzwa n’abarenga 41.000.

Si izo nyubako gusa kuko Burnaboy yanasendereje abafana mu nyubako ya paris la defense Arena yo mu bufaransa yuzuzwa n’abantu 40.000.

ku mwanya wa Gatandatu hari umuhanzi wo muri DR Congo Fally Ipupa wujuje byihuse iyitwa Sportpaleis ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 23.359.

Mu incamake abahanzi baza inyuma y’abagaragara kuri uru rutonde rwo hejuru barimo abanya Nigeria nka Asake,Rema,Burnaboy wabigize ibye inshuro nyinshi, Davido n’abandi barimo Fally Ipupa na Trevor noah we ukora urwenya, bombi bakurikirana ariko batarengeje inyubako z’arenza abantu 20.000.

Icyo bivuze n’uko abo twavuze hejuru bose usibye kuzuza izi nyubako bihariye ku kugera igihe cyo gutaramira ahateguwe amatike yamaze gushira ku isoko ntawundi muntu ukibasha kugura itike.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *