Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > BAL 2025: APR BBC izahatana n’amakipe yitabiriye bwa mbere ino mikino

BAL 2025: APR BBC izahatana n’amakipe yitabiriye bwa mbere ino mikino

Ishyirahamwe rya Basketball Africa League (BAL) ryamaze gutangaza amakipe 12 azitabira irushanwa rya BAL 2025, aho ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda izahura n’amakipe agiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, ubuyobozi butegura iri rushanwa ryashyize ahagaragara urutonde rw’amakipe azaryitabira. BAL 2025 izaba ari ubwa gatanu ibaye, igatangirira muri Maroc tariki ya 4 Mata, ikazasorezwa muri Afurika y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025.

U Rwanda ruzakira imikino ya Nile Conference izaba kuva tariki ya 17-25 Gicurasi 2025 i Kigali, aho ruzahagararirwa na APR BBC. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izahura n’amakipe atarigeze akina BAL na rimwe ariko afite ibigwi mu bihugu byayo.

Ayo makipe ni: Al Ahli Tripoli (Libya),Made by Basketball (MBB) (Afurika y’Epfo),Nairobi City Thunder (Kenya).

Uretse aya makipe azaba ari muri Nile Conference, hari andi makipe agiye gukina BAL ku nshuro ya mbere ari mu itsinda rya Kalahari Conference na Sahara Conference.

Muri Kalahari Conference, ikipe nshya ni: Al Ittihad (Misiri), Iyi kipe izaba iri kumwe na: FUS Rabat (Maroc – izakira imikino),Stade Malien (Mali),Rivers Hoopers (Nigeria).

Muri Sahara Conference, amakipe mashya ni: ASC Ville de Dakar (Senegal),Kriol Star Basketball (Cap-Vert).

Aya azaba ari kumwe na: Petro de Luanda (Angola),US Monastir (Tunisia – yatwaye BAL 2022)

Nyuma y’imikino y’amajonjora, amakipe umunani azitwara neza azerekeza i Pretoria muri Afurika y’Epfo aho hazabera imikino ya nyuma muri Kamena uyu mwaka.

Iyi BAL 2025 iritezweho guha amakipe mashya amahirwe yo kwigaragaza, ndetse APR BBC ikazaba ishaka kwitwara neza imbere y’abafana bayo i Kigali.

Nugutegereza tukareba uko iy’ikipe y’ingabo z’igihugu izitwa muriyi mikino ya BAL 2025 dore ko isanzwe ifite uburambe Atari ubwambere y’itabiriye.

U Rwanda ruzakira imikino ya Nile Conference

APR BBC niyo izahagararira u Rwanda muri BAL 2025

MBB BBC yo muri Afurika y’Epfo izitabira irushanwa rya BAL bwa mbere

Al Ahli Tripoli yo muri Libya yabonye itike ya BAL bwa mbere

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *